Digiqole ad

Uruzinduko rwa Perezida I Huye

Kuri uyu wa mbere, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye akarere ka Huye. Mu rwego rwo gukomeza kwegera abaturage, akaba yahatafunguye isoko ry’akarere ka Huye. Mu ijambo rye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yibukije abaturage ko imbaraga zabo arizo zizazamura igihugu.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame

Abaturage baboneyeho umwaya wo kubaza ibibazo akaba yasabye abayobozi kujya bakurikirana ibibazo by’abaturage ndetse bakanabishakira umuti bitarinze kumara imyaka.

Ubu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba yerekeje muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda aho bitegenyijwe ko ataha ku mugaragaro inyubako izifashishwa mugukomeza guteza imbere ikoranabuhanga (ICT LAB).

Urubuga Umuseke.com turakomeza kubagezaho iby’uru ruzinduko.

Ijambo rya H.E Kagame Paul yagejeje ku baturage b’Akarere ka Huye(I)

Ijambo rya H.E Kagame Paul yagejeje ku baturage b’Akarere ka Huye (II)

Umuseke.com

8 Comments

  • komereza aho nyakubahwa mu kwesa imihigo mwahigiye abaturage igihe mwari muri kwiyamamaza. iki rero nkaba mbona ari intabwe ikomeye mu maze gutera kuko abaturajye baba babakeneye kugirango rimwe na rimwe muganire, abaturajye b’akarere ka huye bose bakaba babashimiye nyakubahwa

  • Umuseke muranyemeje kabisa kuba mumaze gushyiraho iyi nkuru akakanya
    mukomereze aho muri aba mbere

  • bsr !
    muzajye mudushyiriraho discours yose, niba mwarabuze logiciel, muzakoreshe iyitwa audacity pour l’enregistrement !
    nimukomereze aho aliko muduhe inkuru zishyushye zitotsa ku minwa aliko !
    COURAGE !

  • dutegereje discours yavugiye muli UNR Rwanda

  • Mu karere ka Huye twari tumukumbuye ngo tumwereke aho tugejeje imihigo yacu. ibikorwa by’ibanze twari tubigejeje kure, cyane cyane ko twari tumaze kwiyubakira isoko rya kijyambere tubifashijwe mo n’ubuyobozi.

  • turagushimiye nyakubahwa komereza aho

  • kuko ngirango aho amaze kugeza u rwanda harashimishije cyane kuburyo ari ibyo kwishimira nkatwe abanyarwanda byumwihariko

  • igice cya mbere n’icya kabiri cy’ijambo rya Perezida nwashyize kuri website birasa mwashyiraho n’igice cya mbere ko abantu bakeneye kurymva ryose. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish