Digiqole ad

Dr. Kirabo yasuye akarere ka Bugesera

Bugesera- Mu  ruzinduko yagiriye mu karere ka Bugesera ku wa 10 Gicurasi, 2011 Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Dr. Aisa Kirabo Kacyira ari kumwe n’Abayobozi b’Ingabo na Polisi mu Ntara, yasabye abahinzi bahinga mu gishanga cya Mwogo mu Karere ka Bugesera kurushaho gushyiramo imbaraga maze bakiteza imbere.Iki gishanga gifite ubuso bwa  Ha 1000 kikaba giteganywa kuzahingwamo umuceri ahangana na Ha 700, ibigori n’imboga nabyo bikajya bisimburanwa guhingwa ahangana na Ha 300.

Guverineri aganira n'abarimo kubaka Gare ya Nyamata
Guverineri aganira n'abarimo kubaka Gare ya Nyamata

Guverineri yasabye aba bahinzi gukoresha imbaraga nyinshi  maze bakiteza imbere, ndetse bagahesha ishema igihugu mu rwego rwo gufasha mu muvuduko w’iterambere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagameyijeje abanyarwanda.  Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye aba bahinzi kuba intangarugero mu buhinzi, ati “nk’uko abana batarengeje imyaka 17 mu mupira w’amaguru bahesheje ishema igihugu, namwe birashoboka ko mwaba amavubi mu buhinzi,abantu bakajya babareberaho.” Yabasabye kandi ko hajya habaho umuco wo guhaha ubwenge bakajya bakora ingendoshuri ahari ibikorwa by’intangarugero mu buhinzi kugirango nabo babashe kubigeraho.

Igishanga Cya Rurambi mu murenge wa Mwogo kirimo gutunganywa
Igishanga Cya Rurambi mu murenge wa Mwogo kirimo gutunganywa

Iki gishanga kikaba kirimo gutunganywa  ku bufatanye bw’akarere ka Bugesera n’umushinga PADAB(Projet d’appui au developement Agricole Bugesera). Kikaba gifite ubushobozi bwo kweza t 10.400 ku gihe cy’ubuhinzi(season). Biteganyijwe ko kizarangira muri Werurwe imwaka w’2012, gitwaye amafaranga  hafi miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse iki Gishanga, Guverineri  w’Intara y’Iburasirazuba  n’abandi bayobozi banasuye ahateganywa kubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege mu murenge wa Rilima ndetse n’aharimo kubakwa Gare ya Nyamata.  Akaba yasabye abarimo kubaka iyi Gare kuyikora neza kugirango ibe ijyanye n’igihe tugezemo.Ndetse hakibandwa ku isuku hubakwa ubwoherero buhagije ndetse no gukora imiyoboro y’amazi neza kugirango Amazi azajya ava muri Gare azabe afite aho agomba kujya.

Umuseke.com

en_USEnglish