Digiqole ad

574 basanga barahawe akato mu burezi bw’u Rwanda

Nyuma y’uko bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ari abakandida bigenga benshi ariko 574 muri bo bakaza kubura amanota yabo kuko baketsweho gukora amanyanga kugira ngo bakore ibizamini, ubu bamwe mu babuze amanota yabo baravuga ko bisa Nk’aho REB yabahaye akato mu burezi.

Emmanuel Muvunyi
Emmanuel Muvunyi

Kuva muri Werurwe uyu mwaka wa 2013, nyuma y’isohoka ry’amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, ikibazo cy’abanyeshuri 574 babuze amanota yabo, cyakomeje kugaruka cyane mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda.

Bamwe muri aba banyeshuri babwiye UM– USEKE.RW ko kugeza ubu bahangiyikishijwe cyane n’imyanzuro bafatiwe yo kwimwa amanota nyamara ngo barakoze ibizamini byose bakabirangiza, kandi ngo hari abo biganaga banakoranye ibizamini bo bayabonye.

Mu kuganira na bo wumva bararakariye cyane Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini (REB) kuko ngo iyi myanzuro yabafatiye ibakomereye cyane ku buryo ngo bamwe muri bo banatangiye kujya mu bihugu duhana imbibi gushakirayo ubuzima, abandi bakajya gushaka impapuro mpimbano zishobora kubazabafasha kubona akazi mu Rwanda kubera ko ngo bamwe n’imiryango yabo ibamereye nabi, abandi bakaba bafite ikibazo cyo kuba basubira ku ntebe y’ishuri nyamara no kugira ngo bige byarabasabaga kwikokora kuko nta bushobozi.

Umwe muri aba banyeshuri witwa Mugisha Moses avuga ko nta rwego batagezemo basaba ko barenganurwa ariko bikanga.

Ati”Twagiye muri ‘Transparence Rwanda’, ku rwego rw’Umuvunyi, mu biro by’Umukuru w’Igihugu n’ahandi hose twumvaga baturenganura ariko twahagera tugasanga REB yatwitambitse ivuga ko tutakoze ibizamini byose, ko ngo n’ababikoze bakoze amanyanga kugira ngo babikore, ariko kuki arintwe bahannye gusa niba twarakoze amanyanga abayobozi b’ibigo twayakoranye ntibahanwe”?

Akomeza avuga ko Emmanuel Muvunyi umuyobozi wungirije ushinzwe ibizamini muri REB, yaje ku kigo cya Kabuga High School ubwo bakoraga ibizamini avuga ko hari abanyeshuri b’abakandida bigenga byamenyekanye ko bakoze amakosa ariko arababarira, bityo ngo bakaba bibaza impamvu amanota yabo yafatiriwe kandi abafite ibibazo bari bababariwe.

Ikindi kibazo aba banyeshuri ngo bafite kandi n’uko n’abifuza kuba bakongera bagakora ikizamini cya Leta bafite impungnge ko nabwo amanota yabo yazabura nk’uko aya mbere yabuze.

Emmanuel Muvunyi, umuyobozi wungirije ushinzwe ibizamini mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini (REB) yabwiye UM– USEKE.RW ko abanyeshuri buzuje ibyangombwa nta kibazo bazuzuza ibisabwa (form) bakazakora uyu mwaka.

Abajijwe niba koko abafashije aba banyeshuri gukora amakosa yatumye badahabwa amanota na bo barahanwe Yagize ati:”Mugende mukore ubushakashatsi.”

Emmanuel Muvunyi avuga ku kuba ngo yaba yaratanze imbabazi kubakoreraga ku kigo cya Kabuga High School, yavuze ko niyo yaba yarabaretse bagakora ibizamini bakabirangiza bitababuza guhanwa.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Binyibukije ibyo njya nsoma mu bitabo Nsekalije akiri ministri kubwa Habyara.Aka n’akumiro.

    • erega amafaranga araza kurikora mwabanyarwanda mwe!! nonese wowe nigute wambwira ngo ikigo nka REB ntago cyari kizi ibintu bimaze imyaka irenga 15 bitazwi?????? nonese nigute wambwira ngo ikigo nka REB gisohoye FORMS zirenga 200 zigiye mukigo kimwe hatazwi abo abo zishyiriwe?????? mukomere turwane urugambe rw’amafranga!!!! arko se ubundi kuki hakurikiranwe abana abayobozi bakabihorera?????? muntu waremye ifaranga urakabyara gusa nta kindi mfite navuga!!!!

  • Aba bayobozi ntago barimo gukora ibigomba gukorwa,ese ubu ko bavuga ko ugomba kuzuza ari ufite ibyangobwa bakaba babihagurukiye mbere bo bakoraga iki? kuki minisiteri y’uburezi ihora irimo ibintu bisa naho bidasobanutse.murimo kudusenyera igihugu musigeho.nuko mwize mwarangije mwese.mwibagijiwe ukuntu bigora koko?mwakabaye mwarabikoze mbere niba hari namakosa yagaragaye mugahanwa ndetse n’abayobozi bibigo bakoze ayo makosa kuko byanze bikunze namwe mufatanyije nabo amakosa bakoze.muba muzi umubare wabanyeshuri bazakora ikizamini waburi kigo. mukabanza kureba ko frms zabo zuzuye neza kuko buzuza mbere nko mu kwa 5 bagakora ibizami mukwacumi mwakabaye namwe mwaramaze kureba ahabye amakosa buzuza noneho mukabasaba gukosora bikibi kare.mwitubeshya mubifitemo uruhare abantu batangiye guhunga imicungire mibi yuburezi haba muri kaminuza ndetse no muri secondary ubwose murubaka cyangwa murasenya.ntimugahubuke kandi muri abayobozi rwose

    • ni muhame hamwe tunywe umuti , muvane amaranga mutima mu burezi kuko mwese mwandika ibi mufite ibyo bibazo cyangwa hari abana banyu bahagaritswe , Please ni muve mu mafuti

      • ariko mwagiye mureka koko! ndatangaye cyane kubona umwana w’umukobwa nkawe ushyigikira amafuti! ahubwo se wowe tubwirwe niki ko utari mubyara wa muvunyi????? kandi wibuke ko ababyara ba………….! nukuri birabaje kubona umuntu ahagara agashaka kwica ejo hazaza habantu bangana gutya!!!!!

  • Ngaho nawe nyumvira! Uhigimye kandi ngo aba avuze!

    • muve mu mu mikino y’uburezi niba hari amakosa yakozwe mbere uyu munsi noneho agiye gukosorwa , nimuvane amaranga mutima y’amafuti mu burezi , ikindi cyibyica nuko usanga abayobozi bibigo byigenga abize uburezi ari bake , ntabwo rero bazi kurera icyo aricyo kuribo ni amafaranga , ejo ubundi REB yagombaga guhamagara ba nyiri amashuri apana abadirecteurs bayo kuko bo batumwe amafaranga kuyashaka mu bana, Reba za ESPANYA , COST , , SAINTE TRINITE -RUHANGO ,ZA APACE KABUSUNZU , CIESK , APE RGUNGA , ETM -N’AHANDI aho hose niho usanga amakosa akabije cyane aho uretse no kwakira abana NIYO HAZA INYAMASWA IFITE AMAFARANGA BAYAKIRA ikajya mu mwaka ishaka ?????, hari ubury rero bashyizeho ngo bwo gukuraho tronc commun mu mashuri yabo , aho niho bahera bakira abana basimbuka kandi barabizi ko bihari .

      Niba mushaka ko twubaka uburezi ni mureke gushaka amafaranga , ni mubuze abanyeshuri mushake ibindi mukorera muri ayo mazu mwubatse kuko murimo kwica abana b’urwanda

      • bavandimwe, jye si ukubeshya jye iki cyemezo MINEDUC ahubwo yaratinze kugifata. Ndahamya ko n’ubu ugiye no muri za Universités utahabura abarimo kwiga batagira namba za Diplomes z’amashuri yisumbuye. Umwana akiyandikisha avuga ko yize Humanités hanze y’u Rwanda kandi ataragera no ku Gisenyi. Nimba mbeshya bazafate nka Université imwe gusa (ULK).Ndahamya ko batazabura nk’abantu 100 bari muri iyo case.

        MINEDUC ABANYARWANDA TURAGUSHYIGIKIYE KUKO BITABAYE BITYO U RWANDA RWABURA ABARUSIGARANA

        • MINEDUC se murabuzwa niki kuyishyigikira ko usanga abana babo iyi myanzuro naho bahurira nayo ko bose biyigira hanze nabiga mu rwanda usanga tutiga bimwe!!!!! arko bidatinze ukuri kuzamenyekana ntago muzaguma kuri iyo myanya

      • CECEKA SE NYINE! IYO BABA INTWARI BABA BEGUYE! BATI KUKO HABAYE AMAKOSA TUREBERA REKA TWEGURE! NAHO KWIDEFANDA KUBADAFITE IJAMBO NTACYO BIHINDURA. AMATEKA AZABIBABAZA NIGARAMIYE!

      • Njye ndakibaza icyo bisobanuye gusimbuka imyaka kandi wagera hejuru ugatsinda. Ireme ry’uburezi niryo rikwiye kwitabwaho aho kurenganya ababona ko gutinda kuntebe y’ishuri atari ngombwa kandi babona bafashe umwanya, bagashora n’utwabo bavunikiye aho kwiga secondaire imyaka itandatu wakwiga matiere batanga mumyaka ine kandi ugatsinda?
        Niba bishoboka nibareke abana bige with maximum performance. Abo bana bararengana kabisa. Itegeko iryo ariryo ryose rigira igihe rihera, nturituraho ngo uvuge ko rizahana abambere ntibibaho

  • ubu se avuze iki…mu ifoto ye naho arirya gusa avuga ubusa.

    • arikose ubundi batanga imyanya nkiriya bakurikije iki???? uwo mwanya muvunyi ariho ntago awukwiriye!!! nonese wowe umuntu utangiye kuvugako candidat lible zitari zizwi kandi zimaze imyaka irenga 15 zikora, ubwo murumva adafite ikibazo?????

  • Muvunyi we byose birakunaniye aka ya ndirimbo! Aho bakurwarije rwose wari ukwiye gutanga imihoho… reba nawe aho watangiriye mu bingenga CDDH (Centre Danois des Droits de l’Homme) Kimihurura uko wahavuye urabizi kubera ubushobozi buke… ibuka muri KIST n’ahandi ntarondoye wari ukwiye gutanga inzira abashoboye bagakora kuko MINEDUC na REB mwarabizambije bihagije kuva kera. Twari tuzi ko Biruta aje kubaruta none nawe………………………………….

    • nTIMUKARENGANYE ABAYOBOZI. NONE SE BAREKE AMASHURI YACU YANGIRIKE, abana bacu babeho nta formation solide bafite? Ese ayo mashuri yaba amaze iki? Ko bitebe bitebuke bitinda bikagaragara igihe hageze ko bajya mu mirimo runaka aho usanga umwana nta rurimi na rumwe azi. Hagera muri Interview ugasanga aririza ngo ni emotion!!!!

      Nzabandora pe!

      naho ubundi Min BIRUTA NAKOMEREZE AHO KUKO NAWE UBWE ARABIZI KO KERA IBI BITABAGAHO

      • Abana Banyu…wowe nande?hanyuma se ababo uzi aho biga?china,usa,canada,etc…nubundi bazaza bagakore abanyu birirwa badeposa! gukosora ikosa si bibi, ikibi ni ugufata icyemezo ntawe ugishije inama. ubu abantu bifite bakataje bajyana abana babo uganda,nahandi kuva primary, wibuke ko umuntu yigaga cyane ngo arigira buruse,uracyekako uburezi butaza gucika amazi?nguhaye 3 ans! hize uwize! abandi turapacapaca. kubijyanye nireme baririmba…solution, muhe ikizamini,nakinanirwa atahe! uzi abana bagiye kuzicara?time will teach you!

        • MARIYA ndagukunze cyane! Bambarize aho abanta babo biga? Ahubwo nabiga murwanda usanga baturenze tutiga bimwe! Munshakire umwana w’umuyobozi udafite akazi kandi keza!ahaaaa Nzabandora ni izina ry’umunyarwanda.

      • nonese bigeze bafata amanota yabanyeshuli barebye ko basimbutse????? cyangwa babeshye ko abana batanze ruswa kand atari byo!!!

  • ibi ni bike cyane kuko hakenewe ivugurura ahantu henshi mu burezi , none se niba WDA yemerera abantu guhera mu wa kane murumva abana naho batazajya bajyayo gusimbuka , kuko ntabwo yo ibaza ibya tronc commun , ibaza za bulletin ngo uwa 4,5 /// Ibi n’amafuti ntabwo umwana azava mu muhanga ngo aze muri secondaire umushyire mu wa kene , none umuha certificate iyo arangije cyangwa umuha diplome ya A2?

    Ejo twabajije muri Reb BARATUBWIRA NGO WDA ifite imikorere yayo na Reb IKAGIRA IYAYO ? nooo, turi mu burezi kuko niba WDA nta cyo ibaza abana , none se gusimbuka bizacika gute ? Dore ko abana benshi basimbuka ubasanga muri HOTELLERIE , MECANIQUE , COMPUTERS SCIENCES , Ibi bintu bigomba gukorerwa hamwe kandi bigacika impande zose ?

    • ariko ko numva wibanze kubasimbutse iyi nkuru iravuga kubasimbutse????? ahubwo bagukurrrrikirane niba waranize warasimbute!!! subira mu wa gatatu plz!! nonese niba abanyeshuli berekana indanga manota zabo guhera mu wa 1-6 kuki REB itabumva ikabaha amanota yabo

  • nta mwanya wo gukina n’abana bakoze amakoze amakosa , ahubwo bagombye kuba bari mu butabera , gusa amarangamutima niyo yica uburezi , hari uwavuze ngo umwana bamutumye kuzana aho yigiye tronc commun , ngo none yarahahamutse , ibyo nimikino itari myiza , nagende cyangwa atume babimuzanire , ubu abayobozi b’amashuri yigenga batangiye gutuma abana kujya kuzana ibyapfuye muri CONGO , murahemuka ahubwo uwafunga amashyuri yigenga mu rwanda tukabyiganira muri Leta twese .kuko ntakindi bareba bucuruzi n’amaronko gusa bakura mu bana

    • uBWO SE YAHAHAMUKIJWE NUKO AMASHURI YIZEHO IYO MYAKA YAFUNZE? YARAFUNZE HO SE NTA DIPLICATAT YABONA. ESE UBUNDI MURI MINEDUC NTA RAPORO AMASHURI ATANGA, NGO BURI GIHE MURI IZO RAPORO BATANGEMO ZA PALMARES ZIUGARAGAZA AMANOTA ABANA BAHIGA BAGIZE? IBYO BYATUMA ABANA BATIKORERA IBYO BASHAKA.

  • REB ICYO YASHYIRIWEHO NI UKUVUGURURA UBUREZI NIMUREKE IBIKORE , UYU MUNSI HARI KIMWE GITANGIYE GUKEMUKA , NI MUREKE RERO IBIKORE GUSA WDA ikore ibyo bandi bakora kuko niba ntacyo ikoze abana barava muri primaire bajye bahita bajya muri za secondaire zigenga zifite ibya Hotelerie , tourism , na computer bigiremu wa kane

    • aariko wamukobwa we ubwo urandika wabanje gusoma inkuru?????? nonese kuvugura uvuga ni ukuba abanta bikokora bagashaka uko biga barangiza bakabura amanota yabo?????? ahubwo biragaragara ko utazi imvune yo kwiga rwose cyangwa se nawe uri umwe muri babana babayobozi biga bitabagoye< plz isubireho urebe neza aho ikibazo kiri

  • Bikomeje byaba ari intangiriro nziza mu gukosora amakosa menshi yakozwe mu burezi bw’u Rda muri iyi myaka ya nyuma 1994. Ni izindi nzego z’igihugu zikwiye gukosora icyenewabo,amarangamutima n’akarengane mu gushyira mu myanya abakozi ba leta, n’ahandi. Birenze igipimo peee kandi abantu barababaye.

  • Ibi ni byo byari bimaze gukabya peee bagarure ireme ry’uburezi mu gihugu n’aho ubundi byari bikabije abashumba,uzi gusoma utazi gusoma agahita ajya mu wa kane.
    ikindi mu manuke murebe na diplome kuko hari abakorera ku biwane,abfite licence zitazwi n’ibindi mukore check hose

    • ikibazo cyawe nawe umeze nuwo bita ngo ni QUINTA mwese murandika mugendeye kubibazo mwifitiye byo kuba mwarasimbutse!! plz nimwitegereze aba banyeshuli ntago bacyekwaho kuba barasimbutse kand ntanubwo iyi nkuru irimo kuvuga ku basimbutse

  • amategeko agomba gukurikizwa mu nzego zose aho ziva zikagera mu rwanda,nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko. niba hari amategeko agenga REB kubyerekeye ikorwa ry’ibizamini, bivuze ko bireba abantu bose,ibi rero akaba aribyo bizahora bigenderwaho kugeza amakosa yakozwe asobanuka hagakorwaibigendanye n’amategeko.

    • ubwose ushatse kuvuga iki????? hari itegeko se ryemera gufatira amanota y’abanyeshuli ntawa kopeye????????????? nonese ko bavuga ngo ni RUSWA itegeko rivuga ko uwatanze ruswa afatirwa amanota?????? niba utari murumuna wa MUVUNYI wansubiza!!

  • Abavuga nimwivugire mufite igihe!akarengane kazashira ari uko isi irangiye,ikiriho ni uko ibintu byose bizagira iherezo, gusimbuka imyaka simbishyigikiye ariko kubura amanota warakoze examen biteye agahinda gakomeye..

  • Wowe Bwiza Andereya,nta migabane ngira muri ULK nta nubwo mpakora,gusa ndaharangije mu mwaka ushize,wirinde gushyira ULK mu majwi ni ishuri ryiza,rishyira imbere indangagaciro z’umunyarwanda,Abayobozi bayo bubaha IMANA RUREMA ikigeretse kuri ibyo batanga uburezi bufite ireme kubw’iyo mpamvu ULK ni Kaminuza yo gushimirwa ku bw’umusaruro mwiza itanga n’uruhare igira mu kubaka Urwanda, nk’umunyeshuri wahize ndi umugabo wo guhamya ibyo, ayo makosa rero uvuga ntabwo aharangwa.

  • muvunyi erega ni uwo gutontoma gusa cg arashaka kuzambya ibintu

  • APACE YO IRAKABIJE HARI NINDI MICO MIBI MYINSHI IGARAGARA KURI SENKWARE EMILE UHAYOBORA WAGIRANGO ABANDI BADIVE BAYOBORA BARABUZE NI AKUMIRO NGAHO MINEDUC NIGERAGEZE

  • Mr. Muvunyi jye mbona ari umugabo w,umunyakuri. Abo basimbuka imyaka nibo bagera muri University ukagirango ntibize na High School. Mr. Muvunyi niba asoma umuseke amenye ko jye mushyigikiye mu rugamba rwo guha ireme uburezi bw’abana b’u Rwanda. Ahubwo mbona yari akwiye no kuzasubiramo programs za High School kuko kwiga amasomo atatu gusa mbona ari ukorora ubunebwe n’ubuswa.

    • aariko ubwo nkawe aba wanditse wasomye inkuru?? plz nugahubukire kuvuga gusa! wigeze wumva abo banyeshuli bashinjwa gusimbuka????? arikose iyo utazi gusoma nuna somerwa?????? abantu mushyigikiye muvunyi ni mukijijishe twarabamenye muba mufitanye isano cyangwa mufite ikibazo mubuzima busanzwe.

    • reb yari ibabajwe namafranga yagombaga kwinjira muri reb abadirectors bariye.ariko muzi ko bariya bana ari urubyiruko imbaraga zigihugu.reb igomba gusobanurira HIS EXCERENCY impamvu urubyiruko rwabanyeshuri rurimo gusohoka igihugu.muratwicira urubyiruko

  • ariko birababaje kuba abantu barengana bigeze aha ndetse hakabura umuyobozi numwe wabavuganira ni inzego zose dufite mu gihugu cyacu! nonese ko bavuga ko abo banta batanze RUSWA’ ruswa ihanisha gufatira amanota yabanyeshuli? nonese muvunyi emmanuel wivugisha ngo bajye mu bigo barebe abo bayobozi niba bahari we ayobewe ko bahari? oya turarambiwe ninzego zikora nabi barangiza bakabeshya abanyarwanda ko ibintu byose bimeze neza!

  • niko sha wowe uvuga ngo abana barasimbutse uziko hariya harimo nabana basubiragamo ikizamini bwa kabiri jya ureka kuba umutesi nka muvunyi utazi ubuzima abanyarwanda baciyemo icyo tuzi twese nuko reb yari ibabajwe namafranga yagombaga kwinjira muri reb abadirectors bariye.ariko muzi ko bariya bana ari urubyiruko imbaraga zigihugu.reb igomba gusobanurira HIS EXCERENCY impamvu urubyiruko rwabanyeshuri rurimo gusohoka igihugu.muraticira urubyiruko

  • reb yari ibabajwe namafranga yagombaga kwinjira muri reb abadirectors bariye.ariko muzi ko bariya bana ari urubyiruko imbaraga zigihugu.reb igomba gusobanurira HIS EXCERENCY impamvu urubyiruko rwabanyeshuri rurimo gusohoka igihugu.muratwicira urubyiruko

    • erega abasohoka igihugu bafite ishingiro nonese iyo abo twita abayobozi aribo biryamira bakanguka hari ibyangiritse mungo zabo bikaba ngombwa ko ari twe tubirenganiramo ubwo wowe wasigara mana yi rwanda noneho witabara urwanda ahubwo tabara abayobozi ba rwo!!!!!!!

    • erega nibavugishe ukuri ko bapfuye amafaranga nonese wowe ibintu byatangiye muri 1998 ubwo tuvuge ko ntago yari ibizi???????? ese ikigo nka REB cyasohora gite FORMS zirenga 200 zigiye mukigo kimwe hatazw abanyeshuli zigeneye???? banyarwanda mureke amafaranga yituma turyana.

  • nonese ko REB ivuga ko abanyeshuli batanze RUSWA kandi bo bakaba berekana RECIEPTS ibi niki?? nonese ko bavuga ko ngo basimbutse KANDI NGO HISHWE IREME RY’UBUREZI kandi bakaba berekana indanga manota zabo guhera mu wa 1-6 ibi byo niki??? nonese ko REB ivuga ko CANDIDAT LIBLE zitari zizwi kandi hashize imyaka irenga 15 zikora ibi byo niki???? nonese ko REB ivuga ko abanyeshuli bujuje FORMS muburyo butemewe kandi ariyo izitanga ndetse zanagenzuwe ndetse zikabanza no gusubirayo ba gatanga na INDEX NUMBER ibi byo nibiki????? nonse ko bavuga ngo abannyeshuli bakoze ibizami batujuje ibyangombwa kandi barakoraga ikizami hari abagenzura ibizami bikarinda birangira ibi niki koko?????? nonese ko REB ivuga ko batari babizi kandi MUVUNYI EMMANUEL yarigereye kuri za site zakorerwagaho ibizami ibi bishatse kuvuga iki????? nonese ko bamwe muri abo banyeshuli babonye amanota yabo byaciye muyihe nzira????? nonese ko abanyeshuli ba WDA nabo bakoze munzira zimwe nabo banyeshuli bo ko babonye amanota yabo?????? ESE TWABA DUFITE MINISITERI Z’UBUREZI ZITANDUKANYE?????? arko mana akarengane kazashira ryari koko??????????? BIRABAJE KUBA ABAYOBOZI BOSE ABANYESHULI BAGEJEJEHO IKI KIBAZO BABIRENGAGIZA BARANGIZA BAKABESHYA ABANYARWANDA NGO BYOSE NI BYIZA!!!!! MANA YO MWIJURU WOWE UGiRE ICYO UKORA NAHO KWIRINGIRA ABAYOBOZI NTA MUMARO BIFITE.

  • ariko noneho ibyo baregaga abanyeshuli ko MUVUNYI EMMANUEL atakibyemera yatanze amanota yabana?????? erega rwose muvunyi kwisubiraho ntacyo bitwaye kuko turabizi nawe iyo uraye utekereza ibyo wakoze ntago usinzira!!!!!! nge ntakugira inaama yo kwisubiraho hakiri kare

  • Ahubwo noneho muvunyi yatangiye kubeshya ko atari amanota ba nze gutanga ahubwo ngo ntanubwo candidatire zabo arizo zaciwe!!! Aho ndibaza nti”niba candidatire zaraciwe abanyeshuli bakoze bate ibizami???

  • Ese MUVUNYI EMMANUEL ko avuga ko candidat lible zitazwi yabajije umugore we ko ariho yize!!! Nonese mwandusha umugore we azasubira muri troncomun ko nawe yize candadat libre kand bivugwa ko abize muri candidat basimbutse!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish