Mani Martin agitora agatege yahise ajya gushaka umumotari bakoranye impanuka
Mu gitondo cyo ku itariki ya 04 Gashyantare 2013, nibwo umuhanzi Mani Martin yagonzwe n’imodoka ubwo yari kuri moto, we n’umumotari bari wari umutwaye bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Gusa Mani Martin yamutanze kuva mu bitaro ariko agenda atamubonye kuko atari yigeze amenya aho arwariye. Abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook, uyu muhanzi yagaragaje ko yatewe intimba n’uko atigeze amenya amakuru y’uko uwari umutwaye amerewe, niko kwiyemeza guhaguruka akajya ku mushaka ku minsi w’ejo tariki ya 7 Gashyantare 2013.
Ubu ni ubutumwa yatambukije ku rukuta rwe rwa facebook:
Koko burya nyagasani yansimbukije urupfu! Imana ihimbazwe iteka n’iteka! Uyu munsi nabashije kuva mu nzu mazemo iminsi igera kuri ine hafi itanu ndyamye ntabyuka ku bw’impanuka nagize hambere aha.
Nanyarukiye kuri CHUK gushakisha umuvandimwe (umumotari) twakoranye impanuka, mu by’ukuri ntabwo byari byoroshye kumubona kuko sinigeze menya izina ry’uwo muvandimwe, naherutse mutega gusa mubwira aho ngiye twongera guherukana mbona imodoka itugonga.
Sinari namenye irengero rye, gusa niyumvishaga ko ari mu bitaro CHUK, isura ye yo yanzaga mu mutwe buri gihe kuko mpora ndota uko byatugendekeye.
Abavandimwe twari kumwe nabo bumvaga ndi nk’umusazi kuko ndi gushakisha umuntu ntazi n’izina rye, jye numvaga byanze bikunze urugendo rwa mbere nzakora mbashije kubyuka ruzaba urwo kujya gushakisha uwo muvandimwe.
Icyo gihe antwara nabonaga ari umwana muto, nahoranaga impungenge z’uko wenda umuryango we utabashije kubimenya wenda bari kure cyangwa nta n’abo agira hato akazabura uwamuha n’amazi yo kunywa.
Nyagasani yaje kuhagoboka nzenguruka ibitaro mbaza nuko mbona ndamubonye! Yitwa Yves BICAMUMPAKA arwariye mu cyumba cya 7 hafi y’aho babagira ku gitanda cya17. Mu by’ukuri uko ameze byarushijeho kunyereka uburemere bwo kurusimbuka kwanjye.
Ndetse n’ishimwe ryanjye ryikubye inshuro zitabarika! Nashimye Imana kandi ko nawe ukuguru kwe n’ubwo kwakomeretse bikomeye amagufa akimuka ariko kukaba kutaravuyeho.
N’ubwo nabonye ari mu byuma bisubiza amagufa mu mwanya wayo ndashima Rurema ko agihumeka. Nanasanze abo mumuryango we nabo babashije kubimenya ku bufindo ubu baramurwaje, afite ububabare budasanzwe, icyo twakora ni ukumusengera n’ababishoboye tukamusura tukamuba hafi ngo atigunga. Imana ibahe imigisha isaga ibihumbi! I love u my friends!
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
Nzuri uwo niwo mutima dusabwa kugira gutabarana kumva abandi Imana nawe iguhe umugisha nabazashobozwa kuhagera kdi yihangane kugera kure si ko gupfa azakira.
UWITEKA nyiri ngabo akomwze kukongerera imbaraga kuri uwo mutima w’ubumuntu w’urukundo ibi nibyo Nyagasani adusaba rwose
mani martin mbona agira umutima mwiza pe kubana nabandi kandi imana ikomeze ibahe iminsi yokubaho niyo byose numuganga mubaganga..
Nyagasani amuhembere umutima yagize wo kwibuka mugenzi no kwirengagiza ububabare yagize ajye amusabira natwe tumufashe.
Umuhanzi wacu mani martin turamukunda imana ijye umuha umugisha umutima wakiuntu afite
Imana ikomeze kukwishimira kuko uri umuntu wu mugabo
Icyo dupfana, Idini y’urukundo.
icyaguteye kumureba mi uko yasaga n,umwana genda ukunda abana pee!
imana iguhe umugisha martin.gusa nagukundaga ariko noneho ndushijeho.
icyo dupfana kiruta icyo dupfa man.
yesi Man
ihangane nshuti imana irakuzi
Mani Martin mubuzima mbuze icyo mvuga pe unteye kwigaya ariko unampaye imbaraga zo gusura abarwayi icyo nkwijeje nuko nzajya kumusura ejo.Gusa natwe twakangobye kwingira kuri Mani Martin Imana ikurinde kd igukize ndetse na n uwo muvandimwe imukize kd n Imana y umva amasengesho ya abana bayo.
Imana ikomeze kukwitaho kubwumutima mwiza ugira kdi uwo mutima uzawuhorane
Mani icyo dupfana kiruta icyo dupfa nibyo.
Imana ikomeze iduhe umutima wogukunda bagenzi bacu,kandi ibyo man Mart yakoze bitubere urugero rwiza,thx.
Iyaba mu gihugu cyacu harimo nka ba Mani Martin bagera kuri million2 gusa cyaba paradizo!komera muhanzi wacu dukunda Imana ikube hafi.
marite iyaba abantu bose barimameze nkawe iyisi yacu hari aho twayivana hari naho twayijyeza imana ikomeze kuguha imijyisha itabarika.
Martin ufite umutima wa kimuntu,buno buhamya umuntu uhumeka yakagombye kugira umutima nk’uwawe,ariko abenshi twikundira indonke.uwabishobora yakwigiraho.Warakoze MANI
iyaba abantu bose bari bazi ko kubana amahoro ndetse no kuzirikana biruta byose,Man Imana ikomeze kukuba hafi
Ibyo nibyo bikorwa bikwiye umu star nyawe! Courage Martin
ndagushimye martin kuko ibyo uririmba ubishyira no mungiro imana iye iguha kugumana uwo mutima ugirwa nabake ndagushimye cyane icyo dupfana kiruta icyo dupfa kko
Martin ok, reka tubane mu mahoro, duhumeke amahoro, dusagire iyo dutunze twita ku bababaye nshuti. thanks
Comments are closed.