Digiqole ad

Twatangajwe n’aho u Rwanda rugeze!

Kuri uyu wa kane ubwo President Kagame yakiraga abanyeshui bo muri Copenhagen University, aba banyeshuri bavuze ko batunguwe n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwiyubaka.

Aba banyeshuri 34 bakaba barageze mu Rwanda tariki 10 Mata baje kwirebera ibyo bumvaga ko mu Rwanda abantu babanye neza nyuma ya Genocide. Bakaba ari abanyeshuri bo mu ishami rya Psychology.

Mu kiganiro bagiranye na President Kagame bamubajije cyane ku buryo u Rwanda rwashoboye kongera kubanisha abanyarwanda ndetse banamubaza ku buryo u Rwanda rwabashije gutera imbere mu bukungu nyuma y’imyaka 17 gusa ruvuye muri Genocide yashegeshe ubukungu.

President Kagame akaba yababwiye ko ibanga nta rindi uretse kwiyemeza no gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje. Yababwiyeko leta y’u Rwanda icyo yiyemeje byanze bikunze iba igomba kukirangiza kandi ko ikorera inyungu n’iterambere ry’u Rwanda.

Aba banyeshuri bakaba barifatanyije n’abanyarwanda mu mihango itandukanye yo kwibuka, bitabiriye kandi imihango yo gusoza icyunamo ku rwego rw’igihugu yabereye kw’I Rebero kumunsi w’ejo.

Aba banyeshuri bari baherekejwe na Ministre w’uburezi Charles Muligande ndetse na Rucyahana umukuru wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Biteganyijwe ko bazasubira iwabo k’umunsi w’ejo, aho nkuko babitangaje bazagenda bavuga ibyo biboneye mu Rwanda n’aho rugeze babonye n’amaso yabo.

Umuseke.com

3 Comments

  • ni bagende nibagera iwabo bazerekane uko babonye urwanda abaruvuga nabi barubere aba ambassadeur bagaragaza ukuri !!!!!

  • bagnde nibagera iwabo bavuge ibyo babonye,bavuge ibyo bunvise,maze inkuri ikwire hose ko mu rwanda byose bishoboka

  • U Rwanda rugeze kure muri byinshi!
    Actually, abantu bemera ko rwiyubatse ku buryo bwihuse cyane, nyuma ya Genocide, ugereranyije n’ umuvuduko rwari ruriho mbere ya genocide

Comments are closed.

en_USEnglish