Digiqole ad

299 bo muri M23 bishyize mu maboko ya MONUSCO

 

Mu mezi ane ashize, abarwanyi bagera kuri 299 bo mu mutwe wa M23 uhanganye na Leta ya M23 ngo bamanitse amaboko bishyikiriza Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubunga amahoro muri Congo, MONUSCO.

Bamwe mu barwanyi ba M23.
Bamwe mu barwanyi ba M23.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa MONUSCO, Felix Prosper Basse wemeje ko kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka abo barwanyi bishyize mu maboko yabo.

Ibiro Ntaramakuru by’Ubushinwa dukeshya iyi nkuru bivuga ko uretse icyo kibazo cyo kuba bamwe mu barwanyi ba M23 barataye igisirikare, ngo uyu mutwe wagiye uhura n’ibitego ry’indi mitwe irimo Mai Mai Nyatura ikorera mu gace ka Rutshuru, ku buryo ngo wagiye ucika intege.

Felix Prosper Basse kandi yavuze ko kugeza ubu ubu umutekano, n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Rutshuru aho M23 igenzura ubuzima butagenda neza kuko ngo M23 ihakorera ibikorwa bibi bimimo kwica abaturage no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Gusa ibi byose M23 ibihakana yivuye inyuma ikavuga ko ibyo MONUSCO ivuga ari ugushaka kubaharabika. M23 kandi ivuga ko ikorana neza n’abaturage ndetse ngo abari mu gace ikoreramo baratekanye.

Uyu mutwe wa M23 uherutse gutangaza ko wamenye amakuru y’uko Igirikare cya Congo kirimo gukorana na FDLR ngo babe babagabaho ibitero, gusa Umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe Col. Vianney Kazarama yavuze ko batazicara ngo bategereze kwicirwa ku butaka bw’abasekuruza babo.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Gg

  • Inkuru zimeze zitya nzigiraho ikibazo kubera ko:

    1. Ziba zijijisha zivuga ikinyuranyo (contraire/opposite) cy’uko ibintu bimeze,

    – Kuvuga ko M23 imaze gucika intege, iyo
    unonosoye neza ahubwo usanga M23 ubu
    ikomeje kubona ingufu z’abasoda ndetse
    n’ibikoresho, aho bituruka ndakeka
    ntawe utahazi.

    2. Kuvuga ko M23 ishaka imishyikirano, ko yemeye gusubira i Kampala biba bishaka kuvuga ngo M23 ntizigera yemera ibiganiro na KABILA, ahubwo haba hari imirwano
    iri gutegurwa.

    Please, from the simple perception, reasonning is the best way of getting the right answer, to avoid getting deceived.

    HIRYA Y’IBIGARAGARA SHAKA UKURI BISHUSHANYA.

    • Ushatse kuvuga iki? Objectif ya M23 n’iyihe mwa??? Iririre n’abawe ureke guta igihe.

  • Mureke kwirirwa mwiruka amashyamba Mwitabire umurimo. Barabashutse ngo muzafata Congo.Impossible

  • Mapambano imeanza ku 8km
    NA Goma Munusco, fdrl NA
    fardc wako NA tumpa
    kompora kwenye ngome ya
    m23. M23 inajianda kujibu
    NA nguvu zisizo za kawaadi.
    NA ushindi ni a pa karibuni.
    The fighting has asterted at
    8 kms of goma. MONUSCO
    fdlr and fardc are shelling
    bombs on m23 positions

  • Nyamoneka m 23 yarashutswe ibizayibaho byose nakazikabo? Nabavandimwe ariko bakoreshwa amafuti.njye numvabashaka ukuntu biyunga nabandi banyekongo.nka bamasunzu.nabandibavugaurwo rurimi babahora ariko babanyekongo bakava kukimuhana.

  • Abo ba MONUSCO bavuga ibyo ni izihe mpuhwe bafitiye abanyekongo kurusha bene wabo ?Ahubwo Kabila agize ubutwari akabirukana mugihugu cye,amahoro yagaruka

  • MONUSCO ntacyo imariye abacongomani ntanicyo izapfa ibamariye usibye kubasenyera,President Kabila agize ubutwali akabirukana mugihugu cye ,amahoro yaboneka naho ubundi ni business barimo.

Comments are closed.

en_USEnglish