Digiqole ad

2017 Abanyarwanda 90% bazaba bafite amazi meza, 38,6% bafite amashanyarazi

 2017 Abanyarwanda 90% bazaba bafite amazi meza, 38,6% bafite amashanyarazi

Rwakunda Christian Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo

Abayobozi ba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo bafite icyizere ko Abanyarwanda 100% bizagera muri 2019 bafite amazi meza, kandi ngo ni intego yo kugira amashanyarazi MW 560 mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/18 izagerwaho, ingo 90 000 zikazashyirwamo amashanyarazi muri 2017. Gusa, imiyoboro itajyanye n’igihe haba ku mazi n’amashanyarazi iracyari ikibazo cyo kwihutishwa gukemura.

Rwakunda Christian Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo
Rwakunda Christian Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, tariki 16 ni bwo hatashywe umushinga wa KivuWatt uzinjiza MW 25 ku mashanyarazi igihugu gifite, kuri uyu munsi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Rwakunda Christian n’Umunyamabanga wa Leta Dr Nzahabwanimana Alex basobanuriye abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari imigambi ihari ngo intego Leta yiyemeje zigerwaho mu mazi n’amashanyarazi.

Mu nyandiko yari ikubiyemo imigambi yo mu ngengo y’imari y’igihe giciriritse cy’imyaka itatu, Rwakunda Christian Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri yabwiye abadepite ko mu mwaka utaha wa 2017, Abanyarwanda bafite amazi meza bagomba kugera kuri 90%, kugira ngo mu 2019 bazabe ari 100%.

Yavuze ko mu 2017, gusukura amazi bizagera kuri 93% binyuze mu kuvugurura inganda n’imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Muri uyu mwaka hongerewe amazi, ariko imiyoboro iracyari ikibazo, irashaje, muri uyu mwaka wa 2016/17 niyo tuzibandaho.”

Rwakunda yavuze ko mbere amazi yatangwa bikozwe n’uturere (water scheme), ariko ngo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yabonye mu turere bitagenda neza, ngo niyo mpamvu WASAC ariyo basanze yabikora kugira ngo amazi atangwe neza.

Yagize ati “Tuzakomeza umushinga wo kongera amazi. Ubu hiyongereyeho m3 14 000 ku munsi, tuzongeraho m3 25 000, ariko tuzibanda ku gukora imiyoboro. Amazi yabaye menshi, imiyoboro ni iya kera, bituma ibihombo (technical losses)biba binini.”

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ngo izakora i Kanzenze mu mushinga wa Bugesera, ariko ngo biracyari ku rwego rwo kureba uko bakwimura abaturage bafite ibikorwa hafi y’uwo mushinga.

Mu mwaka utaha wa 2017, Rwakunda yavuze ko uturere rwa Rwamagana, Nyagatare, Kayonza na Nyzanza tuzagezwamo amazi.

Hari n’imishinga yo kujyana amazi mu byaro bya Rulindo, Gicumbi no kugeza amazi ahantu henshi mu Ntara y’Uburasirazuba.

Abwira abadepite impamvu imiyoboro y’amashanyarazi ari ikibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr Alex Nzahabwanimana yavuze ko hari amashanyarazi menshi ataragezwa ku baturage kandi ahari bitewe n’imiyobora idafite ubushobozi (twansmission lines).

Yagize ati “Twashyize imbaraga mu gushaka ingufu, dufite amashanyarazi ariko nka 40% ntitubasha kuyageza ku bafatabuguzi, umuriro si ikintu kibikika iyo udafite amapoto yo kuwugeza ku bawukeneye nta cyo biba bimaze.”

Ku kibazo cy’imiyoboro y’amazi, Nzahabwanimana avuga ko nyuma yo kubona uruganda rwa Nzove ubu amazi mu mujyi wa Kigali ahari ariko ngo hari ubwo atagera ku bantu kubera ikibazo cy’imiyoboro ishaje.

Ati “Imiyoboro y’mazi mu Mujyi wa Kigali imaze igihe kirekire kibarirwa mu myaka mirongo, ntabwo imiyoboro yagenewe abantu 300 000, ishobora kugira icyo ifasha abantu miliyoni barenga batuye Umujyi wa Kigali, ibi bikenewe kugira igikorwa cyihutirwa.”

Avuga ko aho kugira ngo u Rwanda ruhure n’ikibazo rwahuye na cyo mu kugira amashanyarazi nta miyoboro ihagije, hakwiye gufatwa ingamba zo gukora imiyoboro y’amazi vuba kugira ngo inganda z’amazi zizuzure hari uburyo bwo kuyajyana mu baturage.

U Rwanda rufite intego yo kugira amashanyarazi MW 563 mu mwaka wa 2017/18 ubu ahari amaze kugera kuri MW 219. Abaturage nibura bagomba kuzaba bafite amashanyarazi ni 70%.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo agira ati “Mu Rwanda umurimo umaze kugera kuri 24,3% abari kuri grid (umuriro uca mu nsinga), kongeraho 1% abatari kuri grid (umuriro uboneka mu bundi buryo), byose hamwe ni 25,3%, umwaka utaha uzarangira u Rwanda rugeze kuri 38,6%.”

Avuga ko hari aho bagejeje umuriro ariko kuwufata ngo ni byo biba ikibazo, ati “Tuzagerageza gukora ibishoboka ibyo bibazo birimo bikemuke.”

U Rwanda rufite ikinyuranyo kirekire ku muriro utari uwa REG, (Off grid) kuko intego yari iyo kugera kuri 22% ariko ubu bigeze kuri 1%.

Rwakunda Christian agira ati “Haracyari inzitizi zikomeye, ariko mu kwezi gushize tuwimvikanye ku mushinga wo gukwirakwiza ayo mashanyarazi mu ngo (Off grid), abashoramari ni benshi bashaka kubikora, ariko umushinga twawuhaye Guverinoma kandi yarawemeye.”

U Rwanda rutegereje amashanyarazi azava mu ngomero za Ruzizi III (MW145), umushinga wo mu bihugu bya CEPGL uzatwara asaga miliyoni 450 z’amadolari ya America, hari na Rusumo izatanga MW 81 yo izagendaho asaga miliyoni 300 z’amadolari ya America, hatirengagijwe ingufu z’izuba i Rwamagana n’i Kayonza.

Hari n’amashanyarazi angana na MW 30 U Rwanda rwamaze kwerenya na Kenya kuba rwayagura akongerwa mu yo rufite, hari n’umushinga wo kugura MW 400 mu gihugu cya Ethiopia.

Umwe mu badepite, utaranyuzwe n’ibisobanuro yavuze ko kuba amazi cyangwa umuriro byaboneka hakabura uko bigezwa mu baturage, kuri we nk’umugore, ngo byaba ari uguteka ukabura isahani yo kugaburiraho, asaba ko imiyoboro yakwihutishwa.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

 

7 Comments

  • Ese yavuze mu mugi wa Kigali gusa cg yavuze mu Rwanda hose?

    • Twiringiye ko ibyo bikorwa by’amazi bizagera muri Rwamagana!!!!!Murakoze

  • Ariko byo hari ikibazo k’ibikorwa remezo no muburyo bw’ isaranganya cyane kumazi
    aho usanga hamwe atajya abura na rimwe ahandi ugasanga hashira nk ukwezi ataje na rimwe

    urugero ni nyamilambo hafi na baoba hotel tumaze ukwezi kose ataza kandi utundi duce byegeranye ugasanga ntabura na rimwe

    byaba byiza hatekerejwe uburyo buhamye buzwi apana kubona uyu munsi ubonye amazi icyumweru kirashize nta n itangazo kdi witwa umufatabuguzi nta service inoze yaba irimo
    gusa turashima reta umuhate n ingufu ibishyira mo ngo tugire icyiciro tuvamo n icyiza tujyamo.

  • Ejobundi haruwavuzeko ndumva ari Musoni ko mumyaka iri imbere u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi ahagije ndetse tuyagulisha mu bihugu duturanye ngo muri 2021.Ubwo hasigaye imyaka 5.Abazi ibyerekeye ibikorwa remezo nabazi kubara imyaka neza muze kunsobanurira njyewe nacanganyikiwe.Abafite amashanyarazi mu Rwanda ubu ni 18%.

  • Ibyo byo kutwizeza ibitangaza kandi ntibibe twarabirambiwe rwose . Ni nka byabindi umwana asaba se imodoka ati nzayikugurira ejo mwana wa nta n’igiceri cy’ijana afite.

  • CEPGL se igarutsemo ite kandi aritwe twayiteye ishoti? Ubu se twumvikana n’u Burundi, twumvikana na Kongo? Iyo CEPGL iri he iheruka gukoresha inama ryari?

    • CEPGL irahari keretse niba udakurikira u Rwanda rwabana neza cg nabi n u Burundi cg DRC ntibyabuza uwo mushinga kubaho kuko inguzanyo ni iya bose kandi amashanyarazi bazayagabana.. so don’t worry

Comments are closed.

en_USEnglish