2016 mu magare: Benshi bavuye mu mukino, Valens ashimisha abanyarwanda
Umwaka wa 2016 wabaye imvange y’ibyiza n’ibibi mu mukino w’amagare mu Rwanda. Gusa niwo mukino watanze ibyishimo byinshi ku banyarwanda Ndayisenga Valens awusozaga atwara Tour du Rwanda.
Amarushanwa mpuzamahanga y’imikino menshi yabereye mu Rwanda muri 2016 harimo Igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihugu byabo mu mupira w’amaguru CHAN2016 n’igikombe cya Afurika muri Basketball y’abatarengeje imyaka 18, n’andi menshi.
Ibi bikombe byose byakiniwe ku butaka bw’u Rwanda, ntacyahasigaye ngo giheshe abanyarwanda ibyishimo uretse isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku magare Tour du Rwanda 2016. Ni byinshi byabaye mu magare harimo ibyiza n’ibibi. Umuseke wegeranyije ibihe by’ingenzi bya 2016 mu mukino w’amagare.
Ibyagenze neza mu mukino w’amagare:
Abakinnyi bane b’abanyarwanda babaye ababigize umwuga
Ku itariki 5 Gashyantare 2016 nibwo Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana bambaye umwenda mushya batangazwa nk’abakinnyi b’ikipe ya kabiri ya Team Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika.
Iminsi mike nyuma yaho bagenzi babo kapiteni wa Team Rwanda Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco wari watwaye Tour du Rwanda 2015 batangajwe nk’abakinnyi bashya ba Stradalli BikeAid yo mu Budage. Umwaka aba basore bawumaze bakina amarushanwa y’ababigize umwuga.
Abanyarwanda bitwaye neza mu marushanwa mpuzamahanga na Tour du Rwanda
Muri 2016 abanyarwanda bitabiriye amasiganwa mpuzamahanga ari ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi UCI.
Tariki 24 Gashyantare 2016 nibwo Shampiyona ya Afurika yabereye muri Maroc yasojwe. Valens Ndayisenga wari mu bakinnyi 11 bahagarariye Team Rwanda iryo siganwa niwe wahesheje u Rwanda ishema aba uwa mbere muri Afurika mu batarengeje imyaka 23 basiganwa n’igihe (course contre la montre).
Team Rwanda muri 2016 yitabiriye amasiganwa yo muri Afurika nka; La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon, Le Tour du Cameroun, Tour of Eritrea, Grand Prix International Chantal Biya na Grand Tour d’Algérie.
Ikipe y’u Rwanda bwa mbere yanitabiriye amasiganwa yo hanze ya Afurika nka; La Vuelta a Colombia, na The Prudential RideLondon-Surrey Classic yo mu Bwongereza bahuriyemo n’ibihangange birimo Christopher Froome.
Aya masiganwa atandukanye abanyarwanda bitwaye neza kuko batwaye ama etape inshuro nyinshi banambara imyenda y’abahatana kurusha abandi.
Mu mpera z’umwaka abanyarwanda bose baba bategereje Tour du Rwanda. Ibyishimo byongeye gusaga abarenga miliyoni eshanu z’abanyarwanda bayikurikiranye muri etape indwi (7) ziyigize ubwo tariki 20 Ugushyingo 2016 yasozwaga kuri stade Amahoro, Umunyarwanda Valens Ndayisenga akayegukana. Mugisha Samuel w’imyaka 18 gusa akaba uwahize abandi mu misozi.
Byatumye abanyarwanda bose bakinnye Tour du Rwanda bahabwa na MINISPOC agahimbazamusyi ka miliyoni 2 300 000frw
Ibitaragenze neza mu mukino w’amagare:
Abakinnyi bakomeye basezeye umukino imburagihe
Bamwe mu bakinnyi bari bafashije Team Rwanda na Jean Bosco Nsenimana kwegukana Tour du Rwanda ya 2016 bavuye mu mukino w’amagare mu buryo butavuzweho rumwe.
Tariki 5 Mata 2016, nibwo byamenyekanye ko Bintunimana Emile wari uvuye muri Gabon muri La Tropicale Amissa Bongo yirukanye mu mukino w’amagare ashinjwa imyitwarire mibi.
Camera Hakuzimana w’imyaka 23, aheruka igare 26 Kamena 2016 kuko yari mu ikipe yakinnye Vuelta a Colombia gusa nyuma ahagarikwa igihe kitazwi kubera imyitwarire mibi itaratangajwe.
Ibintu byarushijeho kuba bibi tariki 19 Nzeri 2016 ubwo uwahoze ari kapiteni wa Team Rwanda Kalisimbi, Hadi Janvier yasezeraga ku mu kino w’amagare nyamara yari mu bakinnyi Stradalli BikeAid yari kugenderaho muri Tour du Rwanda 2016. Uyu musore w’imyaka 26 gusa yavuze ko abitewe no gufatwa nabi n’abayobora uyu mukino.
Amakipe yo mu Rwanda ntiyitwaye neza muri Tour du Rwanda
Kuva 2014 abanyarwanda babiri bakinira ikipe z’u Rwanda bazaga imbere mu rutonde rusange muri Tour du Rwanda. Muri 2016 ntibyashotse kuko Valens Ndayisenga wayegukanye yakiniraga Team Dimension Data yo muri Afurika y’epfo. Umunyarwanda ukinira ikipe yo mu Rwanda waje hafi ni Areruya Joseph wa Les Amis Sportifs wabaye uwa karindwi (7) ku rutonde rusange.
Ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda Kalisimbi) kandi nayo yabaga iya mbere ku rutonde rw’amakipe yitabira Tour du Rwanda, none uyu mwaka ikipe y’u Rwanda yarangirije hafi yabaye iya gatatu.
Icyo kwitega muri 2017
Kwiyongera k’umubare w’abakinnyi bajya hanze kubigira umwuga, Kugabanuka k’umubare w’abakinnyi basezera umukino, kwiyongera kw’umubare w’amarushanwa mpuzamahanga u Rwanda rutsinda.
Roben NGABO
UM– USEKE