Digiqole ad

“2016 inzu z’imyidagaduro ziziyongera”-Min. Uwacu Julienne

 “2016 inzu z’imyidagaduro ziziyongera”-Min. Uwacu Julienne

Min Uwacu Julienne avuga ko umwaka wa 2016 na 2017 hari ibikorwa biziyongera ku bijyanye n’inzu z’imyidagaduro

Julienne Uwacu, Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko mu ngingo y’imari ya 2016 na 2017 mu Rwanda hashobora kuziyongera andi mazu y’imyidagaduro kimwe mu cyifuzo abahanzi bagiye berekana mu bihe bitandukanye.

Min Uwacu Julienne avuga ko umwaka wa 2016 na 2017 hari ibikorwa biziyongera ku bijyanye n'inzu z'imyidagaduro
Min Uwacu Julienne avuga ko umwaka wa 2016 na 2017 hari ibikorwa biziyongera ku bijyanye n’inzu z’imyidagaduro

Ibi rero bamwe mu bahanzi bakaba bavuga ko ari umuti uzanahita ugabanya ikibazo cy’ihagarikwa ry’ibitaramo by’abahanzi byanatumaga babihomberamo.

Mu kiganiro na Kt Radio, Minisitiri Uwacu Julienne yatangaje ko bitakunda ko umunsi umwe cyangwa mu gihe gito hashobora kubakwa inzu. Ariko ko mu mwaka wa 2016 hari izindi ziziyongera ku zisanzwe zihari.

Yagize ati “Ibijyanye n’inyubako zidahagije z’aho abantu bidagadurira zo nibyo ntabwo izo dufite mu Mujyi wa Kigali ndetse no hirya no hino zihagije,gusa twatangiye kuganira n’inzego zitandukanye ndetse harimo n’abikorera.

Icyo bakora ni uko bareba ahantu hashobora gushorwa imari, ariko noneho tukareba n’inyubako z’ubuyobozi zigenda zubakwa hirya no hino zifite salle cyangwa ibyumba binini abantu bashobora kwifashisha ko bajya bemerera abahanzi cyangwa abantu bashaka kubikoreramo bakabafasha.

Bakagirana amasezerano ariko ku buryo butaruhije cyane. Twatangiye kubiganiraho n’abahanzi ndetse n’inzego zitandukanye.

Ubwo rero inyubako ntabwo yubakwa ngo bucye yuzuye, ariko turizera ko umwaka utaha uzajya kurangira hari izindi nyubako zizaba ziyongereye ku zo dusanganywe”.

Ku itariki ya 14 Nyakanga 2015,Uwacu Julienne akaba yaravuze ko gukorera mu kajagari no kuba ba nyamwigendaho biri mu bituma Abahanzi nyarwanda batabona ubufasha buva muri minisiteri ya siporo n’umuco.

Ibi rero bikaba ari kimwe mu gisubizo ku bahanzi cyangwa se abantu bakora ibitaramo ku giti cyabo mu mwaka wa 2016 ko bashobora kubona ibindi byumba by’aho abantu bazajya bidagadurira.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish