Digiqole ad

2014 ngo nibwo umuhanzi Peace agiye kwerekana uwo ariwe

Jolis Peace ukora injyana ya R&B unaherutse kwitabira irushanwa rya Tusker Project Fame muri Kenya, aratangaza ko umwaka wa 2014 ari umwaka agiye kwerekana imbaraga afite muri muzika.

Peace Jolis mu gitaramo aheruka kugirira muri Serena
Peace Jolis mu gitaramo aheruka kugirira muri Serena

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bamaze igihe muri muzika ariko ngo ibikorwa bye ntabwo byageraga ku bakunzi be uko abyifuza bitewe nuko umwanya munini yawuhaga amasomo nk’uko abivuga.

Uyu muhanzi yabwiye Umuseke ko afite indirimbo nyinshi agiye gushakira uburyo bwo kumenyekana kurusha uko zizwi ubu, ndetse ngo afite inshya cyane aherutse gukorana na mugenzi we Danny Nanone ukora HipHop.

Bimwe mu bindi bikorwa ateganya gukora muri uyu mwaka harimo gushyira hanze amashusho y’indirimbo afite hafi ya zose, uhereye ku ndirimbo yaririmbye agitangira muzika zirimo, “Mpamagara” na “Nakoze iki?”.

Uyu  musore ufite ubuhanga bw’ijwi ridasanzwe, yamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye na Alpha Rwirangira, indirimbo bise “Beautiful“.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish