Digiqole ad

“2014 na 2015 yari imyaka yanjye muri muzika”- Bruce Melodie

 “2014 na 2015 yari imyaka yanjye muri muzika”- Bruce Melodie

Bruce Melodie yishimira ibyo yagezeho mu myaka ya 2014 na 2015

Itahiwacu Bruce umenyerewe cyane nka Bruce Melodie muri muzika nyarwanda, avuga ko amahirwe yagize mu myaka ibiri ishize yifuza gukomeza kuyakoresha nkuko abyerekwa n’umubare munini w’abafana agenda abona.

Bruce Melodie yishimira ibyo yagezeho mu myaka ya 2014 na 2015
Bruce Melodie yishimira ibyo yagezeho mu myaka ya 2014 na 2015

Ni nyuma y’aho yitabiriye igitaramo cya East African Party akaba ariwe muhanzi w’umunyarwanda witwaye neza mu gushimisha abari aho nkuko byagiye bivugwa na bamwe mu bitabiriye icyo gitaramo.

Kuri we asanga amahirwe yagize mu myaka ibiri ishize ari ikintu kitari gisanzwe kiba ku bahanzi nyarwanda. Ahubwo ko ari Imana yashatse kugira aho imugeze.

Mu kiganiro na Umuseke, Nyuma y’icyo gitaramo Bruce Melodie yatangaje ko amaze kubona umubare munini w’abafana kimwe mu kintu yifuzaga kugeraho.

Yagize ati “Umwaka wa 2014 na 2015 ni imwe mu myaka ntazigera nibagirwa niyo naba ntagikora ibijyanye n’umuziki nubwo ntateganya kuwureka.

Kuko iyo myaka nagiye mpura n’amahirwe menshi cyane. Ku nshuro ya mbere nari ninjiye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star negukanye umwanya wa gatatu.

Ejo bundi muri 2015 negukana umwanya wa kabiri mu bahanzi 10 bose bari bari muri iryo rushanwa ritari ryoroshye. Ibyo byose nibyo nshimira Imana kuko ni zimwe mu nzozi nagiye ngira kuva kera.

Umubare w’abafana maze kugira, ni kimwe mu bintu bimpa imbaraga zo gukora ibyo banyifuzaho kuko nabo ntibahwema kunyereka ko banshyigikiye”.

Eric Barick Fabrice umwe mu ba producers bakomeye cyane mu Rwanda, ubutumwa yacishije ku rubuga rwe rwa instagram. Yavuze ko mu myaka ibiri ishize nta rindi zina ryigeze ryigaragaza nk’irya Bruce Melodie. Ndetse akanavuga akwiye gukomeza gutera imbere.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish