Digiqole ad

18 Amavubi ajyanye muri Iles Maurices: Bayisenge na Rusheshangoga BASIGAYE

 18 Amavubi ajyanye muri Iles Maurices: Bayisenge na Rusheshangoga BASIGAYE

Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga basigaye

Kuri uyu wa kane tariki 24 Werurwe 2016 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo Amavubi aza guhaguruka yerekeza mu birwa bya Maurice, aho agiye gukina umukino wo mu itsinda ‘H’ mu gushaka itike yigikombe cya Afurika kizabera muri Gabon  2017. Mu bakinnyi 18 bamaze gutangazwa bagenda ba myugariro Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga basigaye.

Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga basigaye
Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga basigaye

Mu bakinnyi 18 b’ikipe y’igihugu Amavubi aza guhagurukana, ntiharimo Emery Bayisenge kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu mikino ibiri yabanje (Umukino wa Mozambique n’uwa Ghana).

Abandi bakinnyi basigaye ni: Rusheshangoga Michel, Imran Nshimiyimana, Innocent Habyarimana, Bizimana Djihad, Usengimana Danny, Nzarora Marcel n’umuzamu Mazimpaka Andre.

Johnny McKinstry na Jimmy Mulisa umwungirije, barasabwa gushaka amanota atandatu mu mukino ibiri u Rwanda ruzakina n’ibirwa bya Maurice kugira ngo u Rwanda rwizere gukomeza gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa.

Kuwa gatatu ubwo McKinstry yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko intego y’Amavubi ari imwe, kandi ngo biteguye gushaka amanota atandatu muri iyi mikino.

Tugiye gukina n’ibirwa bya Maurice dushaka amanota atandatu mu mikino ibiri kugira ngo bifashe imibare yacu. Ni intego zacu, ariko turabizi ko bitazoroha kuko umusaruro iki gihugu cyakuye kuri Mozambique, Kenya n’u Burundi mu minsi yashize wari mwiza.” – McKinstry

Abakinnyi 18 baza kwerekeza mu birwa bya Maurice ni:

Abanyezamu: Eric Ndayishimiye (Rayon Sports), Marcel Nzarora (Police FC),

Ba myugariro: Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Celestin Ndayishimiye (Mukura VS), Abouba Sibomana (Gor Mahia, Kenya), Soter Kayumba (AS Kigali), Abdul Rwatubyaye (APR Fc), na Salomon Nirisarike (STVV)

Abo hagati: Yannick Mukunzi (APR Fc), Jean Baptiste Mugiraneza (Azam Fc, Tanzania), Haruna Niyonzima (Young Africans, Tanzania), Dominique Savio Nshuti (Rayon Sports), Jean Claude Iranzi (APR Fc), Yussufu Habimana (Mukura VS) na Muhadjiri Hakizimana (Mukura VS)

Ba rutahizamu:Ernest Sugira (AS Kigali), Quentin Kwame Rushenguziminega (Laussane Sport, Swiss), Elias Uzamukunda (Le Mans, France)

Amavubi Match Team Rwanda Vs Ghana AFCON2017 Qualifier, 5 Sep 2015 in Kigali, Rwanda. Photo © Darren McKinstry 2015
Amavubi Match Team Rwanda Vs Ghana AFCON2017 Qualifier, 5 Sep 2015 in Kigali, Rwanda. Photo © Darren McKinstry 2015

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • twifurije, amavubi, yacu intsinzi. kandi bamyugariro bacu bazirinde ko biriya birwa byatwanduriza izamu rya bakame wacu.urugendo ruhire.

  • UMVA IYOKIPE NGENDAYEMEYE KABISA UMUTOZA NTASATIMA UDASHOBOYE VAMO NICYOBIVUZE NAHO MASHAMI WAHAMAGARAGA NUMUBECERI WA APR AZONGERE BAVANDI MBIFURIJE AMAHIRWEMASA UMUTOZA NUMWUNGIRIZAWE MURISA NABAGABO SHA UMVA KOBAVUGA NANGE URURUTONDE RURANYEMEJE TU???? ASHASIGAYE TUBATEZAMASO KURAJE URUGENDO RUHIRE NAHOMVUGARIROWACU AZABIKORA MURIROTURU NIYIHANGANE NKAKUNDI.

    • Jonathan ndamwemeye ubundi amavubi naya arimo ama equipe yose naho ureke Mashami warundagamo APR gusa Bravo kuri Jonathan.

  • Jonathan ndamwemeye ubundi amavubi naya arimo ama equipe yose naho ureke Mashami warundagamo APR gusa Bravo kuri Jonathan.

  • turabashyigiye kdi tubarinyuma

Comments are closed.

en_USEnglish