Inteko Rusange ya 36 ya UNESCO yarateranye inatora perezida w’inteko rusange
“Iterambere rirambye n`umuco w`amahoro bizagerwaho twitaye ku burezi ,ubuhanga ,umuco no gusaranganya ubumenyi”. Ubu butumwa bwatanzwe na Madamu Irina Bokova Umuyobozi Mukuru wa UNESCO afungura ku mugaragaro inama y`inteko Rusange ya 36 ya UNESCO.
Inteko Rusange ya 36 y`ishami ry`umuryango w`abibumbye ryita ku burezi ubumenyi n`umuco(UNESCO) yatangiye imirimo yayo kuri uyu wa gatatu itora Perezida w`inama y“Inteko Rusange uzayobora inama madamu Katalina Bogyay wo mu gihugu cya Hungary.
Muri iyi nama y`inteko rusange ya 36 hakiriwe kandi ibihugu bya Curaçao na Sint Maartens nk`abanyamuryango ba UNESCO bashya nyuma yo kubona ubwigenge bakavanwa ku Buholandi.Madamu Katalina Bogyay amaze gutorwa yatangarije inteko rusange ko hasigaye gusa imyaka ine kugira ngo imihigo y`uburezi mu migambi y`ikinyagihumbi ihigurwe mu mwaka wa 2015.
Mu ijambo rye afungura inama y`Inteko Rusange ya 36 Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Madamu Irina Bokova yasabye ubufatanye mu batuye isi kugira ngo bashobore guhangana n`ibibazo by`ingutu by`ubukungu byugarije isi muri iki gihe.Yakomeje avuga ko ibyo bibazo bizahaza cyane ibihugu bikiri mu nzira y`amajyambere.
Intumwa z`ibiguhu 193 zitabiriye inama ya 36 y Inteko Rusange zizungurana ibitekerezo kuri gahunda n`ingengo y`imari izakoreshwa mu gihe cy`imyaka ibiri(2012-2013).
Iyi nama yitabiriwe n`abakuru b`ibihugu barimo Georgi Parvanov, President wa Republika ya Bulgaria; Susilo Bambang Yudhoyono, President wa Indonesia; Alassane Ouattara, President wa Republika ya Côte d’Ivoire; Ali Bongo Ondimba, President wa Republika ya Gabon; Raila Odinga, Minisitiri w`Intebe wa Kenya.
Muri iyi nama u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi w`u Rwanda mu Bufaransa Bwana Kabare Jaques hamwe na Bwana Bahizi Eliphaz Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y igihugu ikorana na UNESCO.Kuva tariki ya 26 kugeza tariki ya 28 Ukwakira 2011,abitabiriye inama y`Inteko Rusange bazungurana ibitekerezo ku ngamba zafatwa na UNESCO mu rwego rwo guteza imbere umuco w`amahoro n`amajyambere arambye.
Ni itangazo dukesha MUSANGABATWARE Clement ushinzwe itumanaho itangazmakuru n`inyandiko muri Komisiyo yigihugu ikorana na UNESCO