Digiqole ad

Izamuka ku isoko kubikomoka kuri petrol

Ishyirahamwe ry’abarengera abaguzi mu Rwanda rirasaba abacuruzi kutazamura ibiciro nyuma y’izamuka rinini ry’ibikomoka kuri Petrol mu Rwanda.

Ubu petrol mu Rwanda iri hejuru y’amafaranga 1000 kuri STATION. Inzobere mu by’ubukungu zivuga ko u Rwanda rushobora kwirinda ibi bibazo mu gihe rwashaka ibigega byo guhunika ibikomoka kuri petrol.

Dr. James Ndahiro avuga ko abanyarwanda bazakomeza guhura n’ingaruka z’ibibera ku isoko mpuzamahanga keretse rwiteguye muburyo bwo guhunika, kugira ngo ibiciro hano bye gukomeza guhindagurika…

Ndizeye Damien ni umuyobozi w’ishyirahamwe rirengera abaguzi mu Rwanda, aravuga ko irizamuka ry’ibiciro ririmo kugira ingaruka no kubaturage basanzwe ariko agasaba abacuruzi bandi kutazamura ibiciro hashingiwe kuri Petroli.

Claire U.

Umuseke.com

 

en_USEnglish