Digiqole ad

U Rwanda rumaze KWIBOHORA iki? Mu myidagaduro

Imyidagaduro ni ikigaragaza ubuzima uko buhagaze mu gihugu, nyuma ya Jenoside haririmbwaga intambara, indirimbo z’agahinda, indirimbo zisaba amahoro, impinduka zagiye zigaragara, biva kuri Freedom ya Ben Kayiranga bigera ku rukundo ruririmbwa cyane ubu kurusha ibindi. Gutera imbere kw’iki kiciro kwahinduye byinshi mu myumvire n’imibereho y’abanyarwanda.

I Karongi mu 2012, imyidagaduro mu banyarwanda
I Karongi mu 2012, imyidagaduro mu banyarwanda

* Nyuma ya Jenoside Kamaliza, Ben Rutabana, New orchestra Ingeri, Hit Parades, Masamba, Ben Kayiranga, Samputu, Mariya Yohana, Nyiranyamibwa n’abandi bagerageje gusana imitima ishengabaye y’abanyarwanda, bamwe bongera guseka no kubyina.

* Abahanzi bashya benshi baravutse baririmba amahoro n’urukundo, baririmba ubumwe n’ubwiyunge, uko ibintu bigenda bihinduka baririmba urukundo baririmba ubukwe…

* Amaradiyo menshi yatangiye gucuranga indirimbo z’abahanzi nyarwanda cyane, abanyarwanda batera umugongo Wenge Muzika, Koffi Olomide, Paul Kafeero na Saida Karoli bumva MC Mahoniboni, bumva BigDom, bumva KGB, bumva Rafiki, bumva Miss Jojo na Miss Jojo n’abandi bityo bityo.

* Gukora muzika mu Rwanda byatangiye kwifashisha ibyuma bigendanye n’ikoranabuhanga rigezweho.

* Abahanzi b’abanyarwanda babaye benshi cyane ugereranyije no mu myaka 20 ishize.

*  Iserukira muco nyafrika FESPAD, Ibitaramo bikomeye nka Tuwukate, East African Party,n’ibindi  ryatangiye kubera mu Rwanda, u Rwanda rutangira kuba igihugu kitakizonzwe n’agahinda haza abaririmbyi bakomeye nka Wenge Muzika, Kofi Olomide benshi icyo gihe bakundaga, Lucky Dube, Alpha Blondy, Brenda Fassie, nyuma n’aba kure baza kuza Youssou n’dour, Salif Keita, Ismael Lo n’abanyamerika Brick and Lace, Sean Kingston, Jason Deluro na Bennie Man baje mu myaka ishize.

* Abahanzi b’abanyarwanda batangiye gukora amashusho y’ibihangano byabo no kubimenyekanisha cyane.

* Mu tubari, ku maradiyo, muri za disco (night club) mu ngo z’abantu batangiye gucuranga indirimbo z’abahanzi b’abanyarwanda kurusha abo hanze. Impinduka ikomeye yabayeho mu guhitamo muri iyi myaka 20 ishize.

* Abahanzi b’abanyarwanda baritinyutse batangira gukorana n’abo hanze. “Family Squad ft Ray C”, “Rafiki ft Chameleone”, “Rafiki ft Prof Jay”, “Miss Jojo ft DNG”, “Knowless ft Ray Blaze”,  “Urban Boys ft Iyanya”, “Tom Close ft Sean Kingston”….

* Abanyarwanda bamenye umuziki mushya iwabo, Hiphop. Izamukamo abahanzi bashya baramenyekana.

* Umuziki w’u Rwanda umaze gukundwa cyane mu banyarwanda, wahawe agaciro, Perezida wa Republika atangira kujya aherekezwa n’abahanzi mu bikorwa bimwe na bimwe ndetse no hanze y’u Rwanda. Abahanzi nyarwanda baherekeje kandi ikipe y’u Rwanda bwa mbere ijya mu gikombe cy’Isi U17 muri Mexique.

* Kwiyongera kw’ibitangazamakuru mu Rwanda kwatumye umuziki n’abawukora b’abanyarwanda bimenyakana kurushaho mu banyarwanda.

* Muzika iririmbirwa Imana nayo yatangiye kwiha agaciro no kumenyekana cyane kurenza mbere.

* Abanyamuzika b’abanyarwanda bagiye mu marushanwa mpuzamahanga bamwe bagerageza kwitwara neza; Samputu muri Kora Awards,Alpha muri Tusker Project Fame,Mani Martin,Ras Kayaga…

* Amarushanwa y’abahanzi mu Rwanda yaratangiye n’ubwo akiri macye, byatumye sosiyete zikomere zikanguka zitangira kwamamaza ibikorwa byazo ziciye muri muzika.

* Abanyarwanda bongeye kugaragaza inyota yo gusubira ku isoko no gukunda muzika ya cyera y’u Rwanda, abahanzi b’iki gihe begera abo hambere; Makanyaga ft Kina Music, Samputu ft Just Family, Edouce na Ben Kayiranga, Lil G yegera Mavenge…ibyagiye bivamo byarashimwaga.

* Muzika gakondo iri kugarura isura no gukundwa, abahanzi nka Mani Martin, Masamba na Gakondo Group, Ngarukiye, Ruremire Focus… basa n’abari guhagurutsa umuziki gakondo ngo wongere nawo ukundwe nka cyera.

* Umuziki n’imyidagaduro ntabwo bikiri ibyo kwishimisha nka cyera, ubu bitunze umubare munini w’urubyiruko cyane cyane, bamwe banafite imiryango batunze n’abo bafasha kubaho.

Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • dukomeze twishimire ko hari ibyo twagezeho kandi nanubu tubikomeze kandi twishime ko hari aho tugeze

Comments are closed.

en_USEnglish