Digiqole ad

120 bari guhugurirwa kurinda umutekano w’impunzi

Kigali – Kuri uyu wa 16 Nzeri 2014 ku kicyaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hatangiye amahuguwa kuba polisi n’izindi nzego zitandukanye zirimo abashinzwe abinjira n’abasohoka bose bagera ku 120 bahugurirwa ku kurinda umutekano w’impunzi.

Abari guhugurwa abenshi ni abapolisi
Abari guhugurwa abenshi ni abapolisi

Mu Rwanda hari impunzi zigera ku 73 000 ziganjemo iz’abanyecongo ndetse n’izindi mpunzi zitaba mu nkambi ziri mu mujyi wa Kigali zo mu bihugu bya Sudan, Eritrea n’ahandi.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR agenewe cyane cyane abapolisi baza ku isonga mu kurinda umutekano w’abari mu gihugu bose ndetse n’impunzi ku buryo bwihariye.

ACP Damas Gatare umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko polisi y’u Rwanda ifite mu nshingano kurinda umutekano w’impunzi yaba iziri mu nkambi mu gihugu ndetse n’izinyura ku mipaka y’u Rwanda cyangwa abanyura mu Rwanda.

Kurinda umutekano w’impunzi ngo harimo ibintu ababikora baba bakwiye kumenya bitandukanye n’ibisanzwe byo kurinda abanyagihugu. Imiterere y’ikibazo cy’impunzi n’ibindi bintu bigenderwaho bitandukanye bituma umutekano w’impunzi urinda ku bundi buryo ari nayo mpamvu y’aya mahugurwa yatangijwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana ndetse n’uhagarariye HCR mu Rwanda.

ACP Damas Gatare avuga ko muri aya mahugurwa abayahabwa biga uko bagomba kwitwara bitewe n’uko ikibazo cy’impunzi cyangwa imbogamizi runaka bahuye nayo imeze.

Avuga ko bahugurirwa kandi ibijyanye no guhanahana amakuru mu buryo bwihuse kandi bunoze mu kubangabunga umutekano w’impunzi.

Azam Saber wari uhagariye HCR uyu munsi avuga ko bahisemo gutanga aya mahugurwa mu Rwanda kuko ari igihugu gifite umutekano usesuye n’imikoranire myiza n’inzego zitandukanye bityo u Rwanda ngo rukaba rushobora kuba amerekezo y’impunzi nyinshi zakenerwa kurindirwa umutekano.

Ati “Aya mahugurwa arakenewe mu bihugu byo kw’Isi hose kuko impunzi ziba zikeneye umutekano wazo wihariye. Tuzi ko Polisi y’u Rwanda ari intangarugero muri Africa twishimiye kuyihugura ku kurinda umutekano w’impunzi mu bambere.”

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzu HCR rikurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’impunzi ahatandukanye ku isi rikanafasha za Leta kubahiriza  amahame yose agenga impunzi aho zahungiye nk’uko bisobanurwa na Azam Saber.

Mu Rwanda hari inkambi impunzi ziri i Gihembe (Gicumbi), Kigeme (Nyamagabe), Kiziba (Karongi), Mugonga (Gisagara), Nyabiheke(Gatsibo).

ACP Damas Gatare asobanura kuri aya mahugurwa
ACP Damas Gatare asobanura kuri aya mahugurwa
Uhagarariye HCR n'abayobozi bakuru ba Polisi y'u Rwanda batangiza aya mahugurwa
Uhagarariye HCR n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda batangiza aya mahugurwa
Azam Saber avuga ko u Rwanda rutekanye ku buryo rushobora kuba amerekezo y'impunzi
Azam Saber avuga ko u Rwanda rutekanye ku buryo rushobora kuba amerekezo y’impunzi

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish