Uganda: Inyeshyamba 230 zikomoka muri Uganda ziciwe muri Congo
Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo itangaza ko inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’igihugu cya Uganda zigera kuri 230 ziciwe muri iki gihugu ubwo mu minsi ishize leta ya Kinshasa yari yafashe umugambi wo gushya inyeshyamba zose zikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Iyi guverinoma kandi itangaza ko uru rugamba rwanaguyeyo ingabo za Congo Kinshasa zigera kuri 22.
Lambert Mende, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa yatangaje ko inyeshyamba z’abayisilamu zaraturutse mu gihugu cya Uganda zikaza kwiturira muri Congo zizwi ku izina rya ADF-Nalu zatangiye gupfa umusubirizo kuva tariki ya 16 Mutarama ubwo zagabwagaho ibitero na FARDC maze bikarangira 230 bahasize ubuzima.
Mende avuga ko muri iki gikorwa bakuyemo intwaro zigera 65 ndetse n’imiti myinshi. Agira ati:”Twanasanze abanzi bari bafite ibibombe bya rutura bigaragaza ko ADF ari umutwe w’iterabwoba”
Umutwe wa ADF-Nalu watangiye hagati mu mwaka w’1990, wihuza n’indi mitwe ibiri yarwanya Perezida Museveni wagiye k’ubutegetsi mu w’1986.
Mu mwaka w’2007 uyu mutwe yinjiye mu muryango w’abayisilamu wari uyobowe na Jamil Mukulu wahoze ari umukirisitu.
Mu mwaka w’2001 leta zune ubumwe z’Amerika zatangaje zifata uyu muryango nk’umuryango w’iterabwoba.
Icyakora ariko n’ubwo Congo yatangaje ko hapfuye inyeshyamba 80, Umuryango w’Abibumbye wo wari waratangaje ko kugeza ubu hamaze gupfa abarwanyi ba ADF 80.
AFP
ububiko.umusekehost.com