10 job vacancies : Ruhengeri Hospital (Deadline 24th May 2014)
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri, bufatanyije n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho burifuza guanga akazi ku myanya ikurikira :
1. Umukozi ushinzwe systeme d’informations electroniques z’ibitaro (1)
Kuba ari Umunyarwanda
Kuba afite impamyabumenyi y’urwego rwa Kaminuza (A0) muri rimwe mu mashami akurikira : Computer Science, IT Management information System
Kuba afite ubumenyi muri za Logiciel Linux operating system, Excel, Word, Power Point, Access, Sage sari
2. Data Manager A2 (2)
Kuba yarize Computer Science, Math Physique, akaba azobereye mu gukoresha Computer (Informatique)
Kuba afite impamyabumenyi y’ubuforomo byaba ari akarusho
3. Abakozi ba Laboratoire bo mu rwego rwa A2 (4)
Diplome A2 muri Laboratoire
4. Abakozi b’abasociale bo mu rwego rwa A2 (2)
Diplome A2 muri Sociale
Kuba afite ubumenyi muri Councelling
5. Umukozi w’ibaruramari (Comptable) wo mu rwego rwa A2 (1)
Diplome A2 mu icungamari
Kuba afite ubumenyi muri za Logiciel Word, Excel
Abifuza ako kazi basabwe gutanga ibyangombwa bisabwa byubahiriza amabwiriza aboneka kuri internet : www.psc.gov.rw Buri wese akomeka ku ibaruwa isaba akazi : ibyangombwa bisabwa : Ibaruwa isaba akazi, fotokopi y’impamyabumenyi, fotokopi y’irangamuntu, attestation z’amahugurwa yabonye aho asabwa.
Amabaruwa asaba akazi azashyirwa mu bunyamanganga bw’ibitaro bya Ruhengeri bitarenze ku wa 24/05/2014 saa cyenda (15h00). Ikizamini cy’ijonjora kizaba ku ya 29/05/2014 saa tatu za mu gitondo., Interview ikazamenyeshwa nyuma.