Digiqole ad

Ereka umugabo wawe ko umukunda.

Ese waba warashinze urugo? Waba se witegura kurushinga? Waba wibaza impamvu umugabo wawe atanyurwa nuko mubanye ? Cyangwa wibaza cyane uko abashakanye babana ? Dore ukuri kuri ibyo.

IGICE CYA MBERE: GARURIRA UMUKUNZI WAWE URUKUNDO AKWIFUZAMO

Uko iminsi ishira n’indi igataha niko abashakanye barushaho gutekerezako ko gukundana kwabo ari ibisanzwe, bakirengagiza ko hashobora kubaho udutotsi bitewe n’izindi mpamvu zitandukanye zivuye mu kumenyerana n’ibindi. Ibi rero ngo bishobora gutuma urukundo rugabanuko biryo rero ibi bigasaba ko urukundo rwabo rwuhirwa. Kugiraango ugarurire umukunzi wawe mubana (mwashakanye) ikizere cy’urukundo, dore inama zitangwa n’umujyanama ku bashakanye cyangwa abakundana Andrew G. Marshall,

1. Tega amatwi umukunzi wawe: umva umukunzi wawe mu gihe murimo muganira, mubaze ibibazo. Muri make, mugaragarize ko umwitayeho kandi umuha agaciro mubyo avuga.

2. Musangire ibitekerezo : Mugaragarize uko ubyumva mu ibitekerezo byawe, amarangamutima yawe kuri we, mushobora no gufatikanya imirimo mukayitunganya mwembi.

3.Mugenere impano : Ha akanya umukunzi wawe. Mugenere impano bizarushaho kumwereka ko umutekereza kandi ko umwitayeho .

4. Mukoreho ( kumukorakora) : Mukorakoreho umufumbata, mukoreho umutunguye. Musome bimutunguye, mukoreho bimutunguye ariko utamukanze .

5.Mushyigikire: Mushyigikire mubyo akora cyangwa yahisemo gukora, muhererekeze nko muri siporo mwuzuze mu bitekerezo byo mu mishinga afite arimo cyangwa ateganya gukora.

6.Musekere. Gerageza umwereke inseko mu rugo rwanyu, inseko zidasanzwe kandi zihariye kuri we!

7. Tinyuka ibyo gukora ibyo wumva ko utashobora ariko ubona ko ari ngombwa : . Tinyuka gukorera umukunzi wawe ibintu bikomeye ku busanzwe wabonagako utabishobora ariko ubusazwe nawe ubonako biri ngombwa kandi by’ingenzi. Kuko bishobora gutuma agushima kurushaho, urugero sekera nyokobukwe utari mwiza namba, soma umukunzi wawe kw’itama mu muhanda hari abantu benshi.

IGICE CYA KABIRI, HINDURA UBWONKO BW’UMUKUNZI WAWE

Umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze y’ubwonko (psychologue) Zich Rubin, wo muri Harvard University muri leta zunze ubumwe z’ Amerika, yemezako kurebana mu maso ku bashakanye batumbiranye bihindura ubwonko bigatuma habaho ikitwa (phényléthylamine). ikaba iri ikintu kimwe gisanzwe, kirema mu muntu girurutse mu bwonko gishobora gutuma hiyongera urukundo ukunda umufasha wawe (umukunzi biturutse kuri uku kurebana).

Andrew G. Marshall, umujyanama ku bashakanye asaba ko hakorwa umwitozo kugirango uwo mwashakanye arusheho kureba mugenzi we (uwo bashakanye) amutumbiriye bahuje indoro mugihe yifuza kugira ibyo umubwira .Akavugako ashobora nko kumuhamgara mu izina rye rya gikiristu cyangwa se akamutsikamira ku bitugu bye nko mugihe ahugiyemo kuri Mudasobwa arimo akoresha maze akarindira ko amureba mbere y’uko agira icyo amubwira amutumbiriye.

JONAS MUHAWENIMANA

Umuseke.com

 

1 Comment

  • ibi nibyo kabisa, nukudufasha kwiyubaka, hari inkumi yankwepye ariko ubu menye icyabiteye. thnx

Comments are closed.

en_USEnglish