Ruhango: Rwiyemezamirimo arashinjwa kuriganya bagenzi be
UM– USEKE waganiriye na bamwe mu bacuruzi b’inyama bakorera ku ibagiro rya Ruhango, batubwira ko batunguwe no kubona rwiyemezamirimo witwa Murengerantwari Jean Bosco yohereza imodoka saa saba z’ijoro izanywe no kupakira impu kandi nta masezerano yo kuzigura bagiranye nawe bityo bikabashobera.
Aba bacuruzi b’inyama bakorera mu ibagiro rya Ruhango, bavuga ko bari basanzwe bakorera akazi kabo mu duce dutandukanye mu Karere nyuma ngo ubuyobozi bw’Akarere bubimurira mu ibagiro rishyashya kugira ngo babashe gukorera ahantu heza kandi hafite isuku.
Uhagarariye aba bacuruzi witwa Nkanya Silas, yavuze ko akarere ka Ruhango kahamagaje inama ihuriwemo n’ababaga inka, ndetse na Murengerantwari watsindiye gusoresha isoko bamusaba ko mbere y’uko bakorana yabanza akishyura imyenda undi Rwiyemeza mirimo arimo aba bacuruzi.
Uyu mucuruzi uhagarariye bagenzi be yavuze ko Murengerantwari atigeze yubahiriza aya masezerano akarere kari kamusabye, aho kwishyura uyu mwenda, ahubwo ahubwo ahitamo kohereza undi muntu saa saba z’ijoro aje gupakira impu kandi batararemeranyijwe ku giciro.
We na bagemzi be basanga aka ari agasuzuguro kandi ko ngo harimo n’uburiganya.
Ubu buriganya babushingira ku ngingo y’uko uwaje gutwara izi mpu yaje yitwikiriye ijoro.
N’ubwo ngo yabashije gupakira izi mpu, abarinda aho izi mpu zibikwa banze y’uko imodoka ye isohoka kugeza ubwo abashinzwe umutekano baje ngo babakiranure babone kumuha izi mpu kubera ko nta mpamvu n’imwe babonaga yatuma bazimuha.
Bisetsa Joel wari waje gupakira izo mpu avuga ko baguze impu na Murengerantwari amutegeka ko ajya kuzizana ariya masaha.
Kubera ko Bisetsa nta makuru yari afite ajyanye n’ibibazo aba bacuruzi bafitanye n’uyu rwiyemezamirimo yahise aza gupakira izo mpu ariya masaha kuko ariwo mwanya yari abonye kuko ngo ubusanzwe aba uhuze.
Icyo Murengerantwari abivugaho:
Murengerantwari ushinjwa kuriganya aba bacuruzi, yavuze ko italiki bari barasezeranye yo kwishyura uyu mwenda undi rwiyemezamirimo abarimo yari itari yagera.
Yemeza ko guhagarika izi mpu bimuteje igihombo kinini kandi ko yibwiraga ko italiki ya 07 Gashyantare nigera azabaha n’amafaranga y’impu.
Yagize ati:” Erega gupakira impu saa saba za nijoro nta mategeko abihana! Twe dukora amasaha makumyabiri n’ane kuri makumyabiri nane(24/24h) gusa ndifuza ko twumvikana, ibibazo bikarangira.”
Twagirimana Epimaque, Umuyobozi wungirije mu Karere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ibyo Murengerantwari yakoze ari uburiganya kubera ko bamusabye kwishyura bagenzi be mbere y’uko bakorana amasezerano yandi ahubwo akabirengaho akagurisha ibintu bitari bye.
Ikindi yagaye ni uko ibi yabikoze mu gihe aba bacuruzi batari mu kazi kandi atabibamenyesheje mbere ngo bitegure azaze asange barabishyize ku murongo.
Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda niyo aba bacuruzi bavuga ko Murengerantwari Jean Bosco yari amaze kwakira ashaka kugurisha impu zitari mu masezerano,.
Polisi ya Ruhango yasabye uyu Bisetsa wapakiraga impu kongera kuzisubiza muri bubiko kugira ngo iki kibazo gikemuke hanyuma babone uko bakemura ikibazo mu mahoro.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango.
1 Comment
Burya koko ntawugira atanyuze mu nzira y’amanyanga.Ni ukubabona bagenda ngo ni ba boss naho burya ni hejuru y’ubuhemu n’uburiganya!
Comments are closed.