Digiqole ad

Afite imyaka 30 ariko asa n’umwana w’uruhinja

Mu gihugu cya Brezile haravugwa umukobwa witwa Maria Audete do Nascimento, ku myaka 30 y’amavuko ntavuga nta n’ubwo agenda. Nyirabayazana ngo ni indwara yitwa thyroïde, ibuza umubiri we n’ubwonko gukura uko bikwiye, ibi bituma ngo asa n’umwana w’uruhinja rufite amezi 9.

Maria Audete do Nascimento afite imyaka 30, ariko asa n’umwana w’uruhinja
Maria Audete do Nascimento afite imyaka 30, ariko asa n’umwana w’uruhinja

Nkuko abaganga babivuga ngo uburwayi bwe bwari kuvurwa bugakira iyo buza kumenyekana kare. Ibyo byari gutuma Maria akura nk’ibisanzwe. Ikivugwa ngo ni uko ababyeyi be nta bushobozi bari bafite bwo kugura imiti.

Maria wavutse ku itariki ya 7 Gicurasi 1981, ngo yabayarabonye abagiraneza bagiye kuzamwitaho bakamuvurira ubuntu. Aba bagiraneza ni abo muri Kaminuza ya Ceara bamugiriye impuhwe bakazamuvura bifashishije imisemburo ituma umuntu akura. Birashoboka ko Maria ufite imyaka 30, ashobora kuzakura akigenga.

Gusa ubu buvuzi ngo bushobora kuba buje butinze, bityo ngo icyo buzamufasha ni ukubasha kugenda, kuba yabasha kurya nta we umufashije ndetse no kuba yabasha kuvuga amwe mu magambo. Ngo kuri ubu aho ibihe bigeze nta bwo umubiri we wabasha gukura byuzuye nkuko yavutse.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM 

7 Comments

  • yoooh;Imana imufashe disi azakire! ese iyo ndwara yaba iterwa niki?

  • Imana ikora ibyayo pe! wagirango ni Little Man.Imana ishobora byose ntakiyinanira mu gihe gikwiye izamwibuka abe umuntu uri efficace.

  • uyu mukobwa nakira muzatugezeho amakuru ye. Yoooo Imana ikora ibitangaza ariko kandi nta kiyinanira na kimwe

  • abanyarwanda turabe twumva hato hatazagira umwe mutitwe umera nka kuriya bitewe no kurangarana umwana niba ntanubushobozi kuko tuzi ko bibaho bimenyeshe abandi bagufasha gushaka umugiraneza kuko burya abantu tubereyeho gufashanya

  • yoo! biteye agahinda Imana izakugirire neza ukire.

  • Arababaje kabisa!! akenewe ubufasha

  • Ihangane Imana ikora ibitangaza wabona ubonye n’umugabo

Comments are closed.

en_USEnglish