Digiqole ad

Abitwaje imbunda bateye Rusizi bakica abantu 2 bahise bahungira mu Burundi – RDF

 Abitwaje imbunda bateye Rusizi bakica abantu 2 bahise bahungira mu Burundi – RDF

Rusizi – Mu itangazo rigufi, Igisirikare cy’u Rwanda “Rwanda Defense Force-RDF” cyatangaje ko cyinjiye mu iperereza ku bwicanyi bwakozwe n’abitwaje imbunda ahagana saa saba zo mu ijoro rishyira ku cyumweru, bugahitana babiri undi umwe agakomereka, abishe abantu ngo bahise bajya mu Burundi.

Lt Col Rene Ngendahimana umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda avuga ko iki gikorwa kizakomereza no mu bindi bigo bya gisirikare
Lt Col Rene Ngendahimana umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda

Mu itangazo RDF yasohoye, Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana warisinye ntiyasobanuye byinshi kuri ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, gusa ngo binjiye mu iperereza ryo gushakisha ababukoze.

Riragira iriti “Umwe mubishwe n’uwakomerekejwe bari ku irondo ku kigo nderabuzima, mu gihe undi wishwe yari umwana muto w’umuhungu w’imyaka 12.

Abagizi ba nabi bitwaje intwaro batabashije kumenyekana bahise bambuka bajya mu Burundi kuko ubu bugizi bwa nabi bwabereye hafi y’umupaka w’u Burundi. Iperereza ryatangiye kugira ngo abateye bakica abantu bamenyekane.”

Nubwo igisirikare cy’u Rwanda gisanzwe gifatanya n’izindi nzego z’umutekano, ndetse n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, ni gacyeya RDF itangaza ku mugaragaro ko irimo gukurikirana ubwicanyi buba bwabaye imbere mu gihugu, kuko akenshi biba biri mu maboko y’igipolisi.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Inyangabirama zidushotora kandi aho bukera zirabona ishyano

    • Mwibeshye se Nkurunziza abereke uko intama zambarwa.

    • Abarundi Turi Yeux

  • Imana ibakire

  • abobicanyi nibafatwe baryoze kubera ibyo bakora.

  • Ubwo ni ukujya kubahigayo nta kundi. Sibyo mon Colonel?

  • TURAKURIKIRANA GUTE ABO BAGOME NIBA BAHUNGIYE MU KINDI GIHUGU???

  • none kwaba ari ugutekinika ? none se ni amabandi yari avuye i Burundi none se ni abasilikari bu Burundi bashaka guhorera abarundi na bo bishwe na RDF mu cyumweru gishize muri kiyaga cya Cyohoha ? twizere ko bigarukira bugufi kuko ntawe ukeneye indi ntambara

  • C’est dommage iyaba twari duturanye n’abantu bashyira mu gaciro ibi byose ntibyaba. Nta n’inyungu mbona bafite yo gukomeza kwenyegeza amakimbirane. Numva ngo barasenga reka twizere ko Imana izabakuramo iyo myuka y’urugomo

    • Mwe harya mushyira mu gaciro? Nta nkumi yigaya koko.

  • Ariko ubundi mwarwanye utsinzwe akemera.njye nzabasifurira kandi ntawe nzabera kuko mwese murincuti zanjye.(tanzania)

  • inzangano, ubugome, ubujiki nibyo mbona biri guhabw intebe. ubu se abafite ababyeyi bakomoka umwe iBurundi undi Rwanda bazajya he ra? bazabarure abifuzaga intambara barwane ubundi twe baduhe amahoro

Comments are closed.

en_USEnglish