Digiqole ad

Abagororwa 220 bari bafungiye muri gereza ya Ntsinda barekuwe by’agateganyo

Ku munsi w’ejo byari ibyishimo ku bagororwa 220 bamaze kumva icyemezo cya guverinoma y’u Rwanda gishyizwe mu bikorwa cyo gutangira kurekura by’agateganyo abagororwa. Muri gereza ya Ntsinda iherereye mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’iburasirazuba akaba ariho hatangiriye iki gikorwa ku rwego rw’igihugu.

Uyu muhango ukaba warayobowe na komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa Paul Rwarakabije. Muri iyo gereza nkuru ya Ntsinda harekuwe abagororwa 220 ku bagororwa 1667 bateganyijwe kurekurwa by’agateganyo mu gihugu hose.

Babanje gusobanurirwa ibyerekeranye n’iryo rekurwa ry’agateganyo rije rikurikira icyemezo cy’inama y’abaministre yo kuwa 18 Ugushyingo uyu mwaka, cyo kurekura abagororwa barangije nibura ¼ cy’igifungo bakatiwe, kandi baritwaye neza muri gereza.

Komiseri mukuru Paul Rwarakabije yibukije ko iri rekura ry’agateganyo ritareba abakatiwe kubera icyaha cya genocide, icyaha cyo kugambanira igihugu n’icyaha ndengamipaka, akaba yanasobanuye impamvu iki gikorwa cyatangiriye muri gereza ya Ntsinda.

Yagize ati: “ni ukubera ko iyi gereza ya Ntsinda ari yo ifite umubare munini w’abagororwa mu gihugu, akaba ari nayo ifite abenshi mu  bagiye kurekurwa muri iki gikorwa cyo kurekura by’agateganyo abagororwa bagera ku 1667 bazarekurwa mu magereza yose yo mu Rwanda. Twashatse rero kubitangirira aha kugira ngo iki gikorwa kigire agaciro mu gihugu hose.”

Bamwe mu barekuwe twaganiriye badutangarije ko bishimiye iki kemezo.

Josephine Mukandayisenga umwe mu bafunguwe, mu byishimo byinshi cyane, yagize ati: “sinabona uko mbivuga kuko biranshimishije cyane kuba nsubiye mu buzima busanzwe, Imana ishimwe kuba ko nongeye gusanga umuryango wange kuko nari mbakumbuye cyane”.

Mu bandi bagejejweho inkuru nziza yo gusubira mu miryango yabo harimo  abahoze ari abayobozi b’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo  aribo Robert Kashemeza na Vianney Murego, bari bafungiwe kunyereza umutungo wa leta, bakaba bishimiye kuba basubiye mu miryango yabo ndetse banashimira guverinoma y’u Rwanda batanga ikizere ko bagiye kuba intangarugero mu bandi baturage bazasanga iwabo ku mirenge.

Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa Paul Rwarakabije, yadutangarije ko abagera ku 3000 aribo bari basabye kurekurwa by’agateganyo, ariko 1,667 bonyine akaba aribo bujuje ibisabwa kugirango umugororwa yemererwe kurekurwa by’agateganyo.

Iki gikorwa cyo kurekura by’agateganyo abagororwa kikaba kiri bukomereze mu yandi magereza yo mu gihugu hose uko ari 12 kuri uyu wa gatatu.

Nibagera hanze ngo hari ibyo bagomba kwitondera mu gihe igihano kitararangira, birimo kutarenga imbibi z’igihugu batabiherewe uburenganzira n’ubushinjacyaha bwo mu ifasi barimo, kwitaba ubushinjacyaha bw’ibanze buri wa 5 wa nyuma w’ukwezi no kwitabira ibikorwa bya leta kandi bigakorerwa raporo igezwa mu nama y’umutekano y’akarere baherereyemo.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • ibi ntahandi wabisanga muri afurika uretse mu rrwanda gusa, ibi birerekana rero intera u rwanda rumaze kugeraho mu mwumvire ndetse no gukunda abanyagihugu barwo, ingero nkizi ibihugu byinshi byo muri afurika byari bikwiye kwigira ku rwanda uburyo bwo kubaka ibihugu byabyo. birashimishije rero ni nibyo gushimira leta y’u rwanda kuri iki gikorwa cyiza

  • ikiba kigamijwe mu gufunga umuntu ni ukumugarura ku mu rongo mwiza aho ashobora kuba ya kongera kubana neza n’abantu,iyi nshingano rero ikaba yaragezweho na m’amagereza atandukanye,ari nayo mpanvu aba bagororwa barekuwe kuko baagaruye umuco mwiza wa kimuntu bakiyemeza kutazongera guhemuka

  • Ntako batazabagira ngo barebe ko bavamo abantu bazima, ariko nizere ko batazatenguha leta yafashe icyemezo cyo kubarekura! Erega nabonye banabigisha imyuga muri za gereza! ntako batagize abayobozi bacu, turabashimira cyane.

  • kuri ndaje
    Ibi ntahandi biba muri afrika
    kuko ntanahantu wasanga hari abanyururu bangana nabari murwanda
    icyo nicyo urwanda rukwiriye kwigayo mbere yo kubarekura.
    ibindi bihugu ntabwo bafungira umuntu icyaricyo cyose, nkeka ko benshi mubafunze mubindi bihugu amakosa baba barakoze bayahaniswa ubundi buryo, cyane cyane ko muri abo bafunzwe harimo nabarenga .

    • ikintu cyo kudahana aho cyagejeje urwanda urahibuka?iyo ukubise umuntu ukamukura iryinyo bakakreka ejo uramutema kuko uba utareretswe ko kwihanira ari bibi,naho iby’abo barengana watanga ingero zifatika tukabona kubyunva naho kuba ubivuze sicyo kibitwemeza.

  • twishimiye kwakira neza abo bene wacu bagarutse mu buzima tunashimira leta yacu igize ikigongwe.

  • Ahaaaaaaa hano no commentaire

Comments are closed.

en_USEnglish