Digiqole ad

Zuckerberg watangije Facebook yishimisha ku mugongo w’imbogo

Mark Zuckerberg watangije urubuga ruzwi cyane rwa facebook, yagaragaye aryoherwa no kugenda ku mugongo wa rwarikamavubi mu gihugu cya Vietnam, aho yari ku munsi ukurikira Noheli bita Boxing Day

Mark Zuckerberg ari kwishimisha ku mugongo wa rwarikamavubi
Mark Zuckerberg ari kwishimisha ku mugongo wa rwarikamavubi

Yari mu misozi yo mu cyaro cya Vietnam aho umworozi muri ako gace yamufashaga kwishimisha ku mugongo w’imbogo imenyeranye n’abantu.

Uyu muherwe washinze ruriya rubuga mpuzambaga, yahisemo kujya kwishimira impera z’umwaka muri Vietnam, igihugu Facebook yafunzwe (itemewe gukoreshwa) n’ubuyobozi bwa gikomunisiti (communist) buyoboye Vietnam.

Zuckerberg yajyanye n’umukobwa bakundana Priscilla Chan, n’izindi nshuti, bageze i Hanoi, umurwa mukuru wa Vietnam, tariki 22 Ukuboza, bakaba nubu ariho bibereye.

Nubwo umuvugizi w’uyu musore yavuze ko uruzinduko rwe rugamije kwishimisha gusa, hari abemeza ko Zuckerberg yagiye muri Vietnam kwerekana ko Facebook ntacyo yatwara baramutse baretse igakoreshwa na rubanda rwaho.

Zuckerberg n'umworozi wamufashaga kugenda ku mugongo w'icyo gikoko
Zuckerberg n'umworozi wamufashaga kugenda ku mugongo w'icyo gikoko

Mark Zuckerberg, 27, ni umunyamerika w’inkomoko muri Israel, mu 2004 yiga muri Kaminuza ya Havard, yafunguye urubuga rwa Facebook ruza kumenyekana ku isi yose. Ubu nirwo rubuga rwa kabiri rusurwa n’abantu benshi ku isi nyuma ya Google.

Bitangira, Zuckerberg yafunguye urubuga ruto yise “Facemash”,  rwari rugamije gutora umuntu usa neza uhereye ku mafoto aho muri Kaminuza.

Uru rubuga rwamaze icyumweru kimwe gusa kuko ubuyobozi bwa Havard bwahise burufunga bitewe n’uko rwatezaga ibibazo kuri “Server” za Kaminuza kubera gusurwa cyane. Zuckerberg yategetswe gusaba imbabazi muruhame, arabikora.

Umuhungu ntiyashizwe, tariki ya 4 Gashyantare  2004, mu cyumba cye cyo kuraramo muri Havard, yakoze urubuga yise “Facebook”, igitangira yari iya Kaminuza ya Havard gusa, nyuma ayikwirakwiza mu zindi Kaminuza zikomeye nka Stanford, Columbia, New York University, Cornell, Yale n’izindi bityo bityo kugeza ikwiye hose ku Isi, n’i Rwanda.

Kubera igikorwa cye gihuza benshi, uyu munsi, umutungo wa Mark Elliot Zuckerberg urabarirwa muri Miliyari 17.5 z’amadorari (17.5$ Billion).

Zuckerberg yungurana ibitekerezo na President Obama
Zuckerberg iburyo yungurana ibitekerezo na President Obama

Source: Thesun, Photos: Internet

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

8 Comments

  • u are a great man Zuck

  • ni umuntu w’umugabo cyane.

  • ndababwiza ukuri ko natwe ibi twabigeraho icyambere nukwigirira ikizere!! nanjye mfite indoto zo kuzakora as zucker!! sinzi mwebwe!!!

  • Uyu zuck ni umuntu wumugabo kuko adakangwa na rwarikamavubi.

  • uyu naramwemeye

  • we need many people like Zuck in rda

  • mwibitindaho kuko niwacu ibyiza byose biri kugerwaho n’urubyiruko ahubwo turuhe icyizere.

  • Gukina n’Imbogo!Ntabwo ndi kumwe nawe ibyo ni Ukwigerezaho!

Comments are closed.

en_USEnglish