
Zuckerberg arahakana ko Facebook yafashije Trump gutsinda

Facebook ngo ntabwo yamufashije biciye mu nkuru z’impuha nk’uko hari ababyemezaga
Mark Zuckerberg ntabwo amerewe neza n’abanenga uburyo Facebook yakwirakwijweho amakuru y’impuha bigafasha Trump gutsinda. Zuckerberg ariko yagerageje guhagarara ku rubuga rwe.

Avugira muri Leta ya California, Zuckerberg yavuze ko Facebook atariyo yabiryozwa.
Ati “Abavuga ko amakuru y’impuha kuri Facebook hari icyo yahinduye mu matora ni igitekerezo kitari cyo.
Hari ibimenyetso byagaragaje ko inkuru zitari zo zasangijwe abantu benshi kuri Facebook kurusha inkuru zihakana aya makuru y’impuha nk’uko bivugwa na BBC.
Facebook ubu muri America nibwo iri kugenda iba ahantu ha mbere ho kuvana amakuru no gushyira amakuru.
Mu mikorere yayo igomba kwereka abayikoersha amakuru itekereza ko ari yo kandi y’akamaro kuko ubu isa n’iyashyizeho uburyo bwo kugenzura ibijyaho bidakwiye.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko Facebook yari yashinjwe kurwanya Trump ubwo abayishinzwe ngo barushagaho guha umwanya munini inkuru n’ibitekerezo bishyigikira abademocrate.
Nubwo bahakanye ibi baregwaga, birukanye bamwe mu bakozi bayo bashyira imbaraga mu ikoranabuhanga ryo kumenya inkuru ziri gushyirwa ku rubuga rwabo zikunzwe cyane.
Ariko ingaruka zajemo ni uko inkuru zikunzwe cyane zimwe zabaga zirimo impuha zakwirakwijwe cyane n’abakoresha Facebook.
Mark Zuckerberg avuga ko icyo yitayeho cyane ari uguha abatuye isi umwanya bakavuga kandi bakaba bari ‘connected’. Akemeza ko bisaba ubuhanga mu kugenzura amakuru kandi bari kurushaho kubikorahono kubinoza.
Ati “Mu miryango hari ibintu bihinduka ariko abantu bakomeza gukenera amakuru menshi, ndumva tuzakomeza kurushaho gushyiraho imipaka kugira ngo hatabaho kurengeera ibikwiye umuryango w’abantu.”
Aho yavugiraga aho kandi yavuze ko afite ikizere muri bimwe mu byo Trump yijeje mu kurushaho guhuza abatuye isi mu ikoranabuhanga.
UM– USEKE.RW