Digiqole ad

Zimbabwe:Umu Depite yategetswe gupimwa SIDA

Urukiko muri Zimabwe rwategetse umudepite gupimwa agakoko gatera SIDA nyuma yo gushinjwa kwanduka umunyamakuru w’umugore abishaka.

Hon. Ncube uregwa kwanduza SIDA

Hon. Siyabonga Ncube yatawe muri yombi  mu kwezi gushize ashinjwa kwanduza uyu munyamakuru ukorera ikinyamakuru cya leta agakoko gatera SIDA

Aranashinjwa kandi kwandika ubutumwa butera ubwoba kuri telephone igendanwa y’uyu munyamakurukazi.

Kuri uyu wa kane umucamanza yanze ikifuzo cy’uyu Honorable cyo kureka ikirego cy’uyu munyamakurukazi ahubwo ategeka ko uyu nyakubahwa agomba gupimwa niba ahubwo nta SIDA afite.

Uyu mudepite azagaruka kwitaba urukiko tariki 21/07 banarebe niba koko yanduye. Iki cyaha muri Zimbabwe ngo gihanishwa amategeko.

Kiramutse kimuhamye Mr Ncube yahanishwa igifungo cy’imyaka 20. Umuburanira Mr Mlweli Ncube yatangaje ko nibanatsindwa hariya bazitabaza urukiko rw’ikirenga kandi ko umukiriya we atazubahiriza icyemezo cyo gupimwa SIDA.

Uyu mwunganizi wa Honorable avuga ko itegeko ritegeka kwipimisha ku muntu wafashe ku ngufu umugore cyangwa umukobwa ndetse n’uwasambanyije umwana, akemeza ko umukiriya we yarongoye uyu munyamakurukazi nta gahato.

Jean Paul Gashumba

umuseke.com

en_USEnglish