Digiqole ad

Zimbabwe: Television y’igihugu yirukanye abakozi hafi 300 kubera ubukungu

 Zimbabwe: Television y’igihugu yirukanye abakozi hafi 300 kubera ubukungu

i Harare, n’ahandi muri Zimbabwe ubukungu bwifashe nabi

ZBC, radio na televiziyo bya Zimbabwe byasezereye abakozi bagera kuri 282 kubera ibibazo by’ubukungu bwifashe nabi nk’uko byatangajwe kuwa kane n’umuyobozi w’iki kigo.

i Harare, n'ahandi muri Zimbabwe ubukungu bwifashe nabi
i Harare, n’ahandi muri Zimbabwe ubukungu bwifashe nabi

Aba bakozi bahawe integuza y’amezi atatu nk’uko bitangazwa na Fidelis Munyoro umuyobozi wa Zimbabwe Broadcasting Corporation

Umunyamakuru muri iki kigo utashatse kuvugwa amazina, yatangaje ko batazi ibyagendeweho aba basezererwa.

Ati “Nubwo bavuga ko batanze integuza y’amezi atatu sibyo kuko batubwiye guhita tuva mu kigo ako kanya. Ngo ariko bazaduhemba amezi atatu nk’imperekeza.”

ZBC siyo yonyine yirukanye abakozi muri Zimbabwe kubera ubukungu kuko Urukiko rw’Ikirenga muri iki gihugu mu kwezi kwashize rwemeje ko za kompanyi zishobora kwirukana abakozi zidakeneye cyane kubera ibibazo by’ubukungu, ariko zikabaha amezi atatu y’imperekeza.

Impuzamashyirahamwe y’abakozi muri Zimbabwe yari yatangaje mu cyumweru gishize ko hari bube imyigaragambyo yo kwamagana iki cyemezo ariko Police yayikomye mu nkokora ntiyaba, ndetse abayobozi bayiteguraga barafatwa n’abanyamakuru batatu bayikoragaho inkuru bafungwa by’umwanya muto.

Impuzamashyirahamwe y’abakozi muri Zimbabwe ivuga ko abakozi bagera ku 18 000 bamaze kwirukanwa kubera icyemezo cy’Urukiko rw’ikirenga ngo cyashingiye k’uko ubukungu bw’igihugu buhagaze.

UM– USEKE.RW 

en_USEnglish