Digiqole ad

Zimbabwe: Mugabe yatorewe manda ya karindwi

Perezida wa Zimbabwe kuva mu mwaka wa 1987, Robert Mugabe yongeye gutorerwa manda ya karindwi ayobora iki gihugu, ibihugu by’i Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika biravuga ko nta kizere biha aya matora kuko atabaye mu mucyo.

Perezida Robert Mugabe yongeye gutorerwa kuyobora Zimbabwe

Perezida Robert Mugabe yongeye gutorerwa kuyobora Zimbabwe

Mugabe w’imyaka 89, yatsinze kubwiganze bw’amajwi 61%, mu gihe Morgan Tsvangirai bari bahanganye we yagize 34%.

Nyuma yo gutsindwa, Tsvangirai yavuze ko aya matora ndetse n’ay’abagize inteko ishinga amategeko yabanje yabayemo amanyanga n’ubujura, ndetse ko bashobora kugana inkiko.

Tsvangirai yatangaje ko we n’ishyaka rye riharanira impinduka muri Demokarasi Movement for Democratic Change (MDC)” batazigera bakorana na Mugabe n’ishyakarye Zanu-PF ryagejeje Zimbabwe ku bwigenge.

Yagize ati “Amatora y’amanyanga n’ubujura byashyize Zimbabwe mu bibazo bya politiki n’iby’ubukungu.”

Tsvangirai avuga ko bazashyikiriza SADC inyandiko zigaragaza ibi byose bavuga kugira ngo igire icyo ibikoraho.

Ku rundi ruhande mugenzi we wo muri MDC yahamagariye abaturage gukora igishoboka cyose bagaha akato Zanu-PF.

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wafatiye ibihano Mugabe na bamwe mu nkoramutimaze, wavuze ko mu matora yo kuwa gatatu hari ibice bitarangije gutora ndetse ngo yanabaye mu kajagari.

Ubwongereza bwahoze bukoroniza Zimbabwe ari nabwo Mugabe yatsinze ajya ku butegetsi mu 1980, bwavuze ko butashimishijwe n’ibyavuye muri aya matora n’uburyo yakozwe ndetse basaba ko hatangira iperereza ku byaha byo guhohotera abantu byavuzwe muri aya matora.

Leta Zunze ubumwe z’Amerika nazo zasabye ko hakorwa iperereza ndetse ngo ibyavuye muri aya matora ntawakwizera ko aribyo abaturage ba Zimbabwe bifuzaga.

Itsinda ry’abashyigikiye amatora muri Zimbabwe “Zimbabwe Election Support Network (ZESN)” ryari rifite abakozi 700 bagenzuraga uko amatora agenda, ryagaragaje ko abasaga miliyoni imwe biganjyemo abo mu mijyi ari naho MDC ifite imbaraga cyane batabonye uko batora.

Kuwa gatandatu umwe mu bakozi icyenda bo hejuru b’urwego rushinzwe amatora yeguye ku mirimo ye kubera ko ngo ukuri yari yiteze mu matora atakubonye.

Ku rundi ruhande ariko indorerezi 70 z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe zo zatangaje ko amatora yabaye yabaye mu mucyo n’ubwisanzure bisesuye.

Indorerezi 600 z’umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo nazo zunze murya bagenzi babo bavuga ko amatora yabaye mubwisanzure n’amahoro bisesuye n’ubwo ngo utabura bicye unenga ku migendekere yayo.

Muri aya matora amatsinda y’indorerezi zo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) ntiyigeze atumirwa.

Mugabe yaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, yafunzwe kenshi kubera uwo murava yagaragazaga, nyuma y’imyaka myinshi mu ntambara arwana n’Abongereza bangaga kuvirira Zimbabwe mu 1980 baje kuyirekura.

Mugabe yahise aba Minisitiri w’intebe wa guverinoma yigenga ya Zimbabwe, mu 1987 aba perezida, kuva icyo gihe kugera n’ubu.

Mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko naho MDC yatsindiwe ku bwiganze bw’imyanya 49, ku 158 ya Zanu-PF.

BBC.CO.UK
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish