Digiqole ad

Zimbabwe-« Abatsinzwe amatora nibashaka baziyahure… ,» Mugabe

Mu ijambo rye rya mbere kuva yakongera gutorerwa kuyobora Zimbabwe, Robert Mugabe yamaganye ibitangazwa n’ishyaka batavuga rumwe rya Movement for Democratic Cange (MDC) riyobowe na Morgan Tsvangirai bari bahanganye mu matora.

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe (Photo Internet)

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe (Photo Internet)

Perezida Mugabe yamaganye ibitangazwa na Ministre w’intebe Morgan Tsvangirai wemeza ko itorwa rye ryaranzwe n’uburiganya bwinshi.

Ibivugwa kuri Mugabe yanatangaje ko bivugwa kugira ngo bamurwanye.

Ishyaka riharanira impinduka za demokarasi MDC, ryo ryatangaje ko ritemera ibikubiye mu ijambo rya Mugabe.

Iri shyaka ntiryahwemye gutangaza ko ibyavuye mu matora ari ubujura bukabije, rikaba ryaranifuje ko amatora yasubirwamo.

Tariki ya 31 Nyakanga, Robert Mugabe yatsinze amatora ku majwi 61% na ho Tsvangirai aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 35% mu gihe uwitwa Welshman Ncube yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 3%.

Zanu-PF, Ishyaka rya perezida Mugabe ni na ryo ryatsindiye imyanya myinshi mu nteko rikaba rifite ubwiganze bw’imyanya 160 muri 210 igize inteko.

Mu ijambo yavugiye mu muhango wo kuzirikana intwari zaburiye ubuzima bwazo mu ntambara yo kwibohora, yagarutse ku itorwa rye; aho yemeje ko amatora yaranzwe n’umucyo ndetse anahamagarira abaturajye gukomeza kwishimira itorwa rye.

Yagize ati «Abatsinzwe amatora nibashaka baziyahure, nibumva ari byo bibakwiye ndetse nibanapfa imbwa ntizizarye imibiri yabo ».

Gusa muri iri jambo rye ntaho yigeze avuga izina rya Tsvangirai.

Morgan Tsvangirai witabiriye amatora ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2008. Imibare yashyizwe hanze igaragaza ko yatsinzwe amatora ariko, we yemeza ko yari yatsinze n’ubwo atabitangaje.

Ku nshuro ya kabiri Tsvangirai yumvaga ko yagombaga gutsinda amatora kuko nga yari yizeye abamushyigikiye.

Martin NIYONKURU

Umuseke.rw

en_USEnglish