Digiqole ad

Zidane aricuza kuba atarakinanye na Scholes

Abandi bakinnyi bavuga iki kuri Paul Scholes?

Mu ntangiriro ziki cyumweru nibwo umukinnyi Paul Scholes yatangaje kumugaragaro ko asezeye mu gukina ruhago nkumunyamwuga. Uyu mwongereza wakiniraga ikipe ya Manchester united kuva muwi 1994 agatwarana nayo ibikombe bigera kuri 24, yatangaje ko ahagaritse ibya ruhago nkumukinnyi ahubwo umwaka utaha akaba agomba kujya muri staff y’abatoza biyo kipe.

Paul Scholes bemeza ko yari umukinnyi ukomeye cyane

Aha twabakusanyirije ibyo ibindi bihangange muri ruhago byatangaje kuri we haba mbere na nyuma  y’ isezera rye. Duhereye kuri Jack Wilshere umukinnyi wo hagati wa arsenal yagize ati “birababaje kumva ko Paul scholes asezeye mbega umukinnyi, niwe wari urugero kuri buri mukinnyi ukina hagati w’umwongerezaa urimo urazamuka”.

Mugenzi we nawe Cesk Fabrigas yaravuze rimwe ati “Scholes niwe mukinnyi uri ku urugero nifuza kuba nageraho nta gushidikanya ko ari we mukinnyi wo hagati mwiza muri championnat yo mu bwongereza”.

Michael  Charrick undi  umukinnyi wo hagati wa Manchester united we yagize ati “ni igihangange kandi azahora yibukwa igihe kirekire, gukinira iruhande rwe byaranshimishije cyane mbese ndatekereza ko ari umukinnyi w’abakinnyi”.

Wayne Rooney we mu magambo make yagize ati “Paul scholes niwe mukinnyi mwiza nakinanye nawe nkanakina duhanganye”.

Naho Gary Neville nawe wasezeye uno mwaka ati “nta mukinnyi kwisi nagurana na Paul Scholes ni we mukinnyi ufite buri kimwe mubo nakinanye nabo bose mbega ni uwa mbere”.

Sir Bobby Charlton igihangange muri Manchester akaba ari nawe wabaye kapitaine w’iyi kipe wazamuye igikombe cha champions league, ngo nawe yemera cyane Scholes dore ko ngo ari umukinnyi wujuje ibisabwa umukinnyi wa Manchester United.

David Becham wakinnye igihe kinini muri Manutd ubu akaba akina muri LA Galaxy muri leta zunze ubumwe zamerica nawe ati “Scholes numwe mu bakinnyi baba bavugwa cyane n’abandi ati :”muri Real madrid abakinnyi bandi bahoraga bambaza ngo ese ameze gute? Mbega arubashywe cyane nkumukinnyi kandi kugira icyubahiro kivuye mu bakinnyi nkabo biba ari iby’igiciro”. Beckham kuri page ya Facebook yakomeje agira ati “nashakaga nanjye kushyiraho ibisingizo byange kuri byinshi byavuzwe kuri Paul scholes. Nagize amahirwe yo gukinana nawe imyaka myinshi. Ntago yari umukinnyi mwiza mu bwongereza gusa ahubo yarafite impano yivukaniye. Twari tumuzi nkumuntu wica acecetse kuko  yahoraga buri gihe atuje ariko tukamwumvira muri tackle ze mu gihe kimyitozo nanubu ndacyabyibuka, mbega carriere nziza yagize, ni igihangange muri manchester united”. Uwo ni Beckham wabivugaga.

Samri Nasri umukinnyi wa arsenal wifuzwa na Manchester United kurubuga rwe rwa Twiter nawe yunze murya Wilshere avuga ko ari inkuru ibabaje kumva ko Scholes aretse ruhago ati “yari umukinnyi ukomeye umukinnyi mwiza ku rwego rwisi. ni Zizou wumwongereza’.

ZINEDINE Zidane cyangwa se Zizou nkuko bamwita nawe yagize icyo avuga kuri Paul scholes kuri we ngo ikintu yicuza cyane, ni uko atigeze akinana na Scholes ati “buri muntu muri twe yagakwiye kumwemera twese dufite byinshi twamwigiraho. Umukinnyi wankomereye kurusha abandi? Ni scholes wa manchester united yujuje ibisabwa byose umukinnyi wo hagati mu kibuga nta gushidikanya ko ari we mukinnyi wa mbere mu bakina hagati bo mugihe cye”.

Ni umukinnyi wangoye kurusha abandi – Zizou

Xavi Hernandez captain w’ikipe ya FC Barcelona muri interview imwe yagize ati’ “mu myaka 15 20 ishize umukinnyi mwiza wo hagati nabonye, uwujuje ibyangombwa byose ni Paul Scholes, ibi nabiganiriyeho na Xabi Alonso inshuro nyinshi. iyo aza kuba umunya espagne yari kuba avugwa cyane birenze uko bimeze hariya iwabo.” Uwo akaba ari Xavi aganira n’ ikinyamakuru Marca.

Ku musaza Sir Alex Ferguson ngo Scholes afite ubushobozi bwo kumenya ibiri iruhande rwe igihe ari murubuga rw’umunyezamu, ibintu bidakunda kumenywa nabandi, ati “mu bakinnyi bose mba ndi bitoranye gukina hagati mba nzi ko Scholes yabazamo kandi nadakeka ariko bimeze ku ikipe yose ya hano ku isi, gusa iminsi ni mibi”.

Scholes we mu magambo ye asezera yagize ati” si ndi umugabo w’amagambo menshi ariko mbabwize ukuri gukina umupira w’amaguru nicyo kintu nifuje gukora, kugira carriere ndende na nziza gutya muri manchester united byabaye iby’icyubahiro kinshi no kuba mu ikipe yatumye Manutd ica agahigo ko gutwara igikombe cya 19 ni bake babibona.”

Nguwo rero umugabo w’imyaka 36 wamanitse inkweto nyuma yo gutwara akangari k’ibihembo bitandukanye na nyuma yo kugira carrier nziza muri ruhago mu ikipe ya Manchester United.

Jado DUKUZE

umuseke.com

8 Comments

  • yari umukinnyi mwiza niyigendere

  • izi comments wagirango ni zimwe abantu bavuga umuntu yitabye iyamuremye!kuko niwe bavuga ibyiza bye gusa…….ukagirango yari umutagatifu!ubu se nvuze ko yananiwe gutwara igikombe cya uefa ejobundi naba nganiriye nabi?icyo se si ikizinga?

  • Ewana niyigendere twamwemeraga.
    Ariko tumwifurije guhirwa nibyo akora byose.

  • ko abenshi mu mushima gusa kandi hari na bibi yajoze???

  • ndabona bamugize intwari atarapfa!?

  • ntamuntu naribwabone nagereranya na Schole cyereka navuka ubu naho ubundi aka kanya ntawe uhari. gusa iminsi nimibi iragaswera nyina!

  • Sha Scholes nagende yari azi gukandagirana!kuri iyi foto na Zizou, iriya match ndayibuka afata Zidane bikanga akajya amusyonyora, ni Euro 2004

  • reka daaa!!!!!!! yahagarika ruhago atayihagarika ni akazike ntiyaruta umusaza ZIDANE wacu ubwo guhagarika ruhago adakiniye REAL MADRID azavuga ko yigeze akina umupira baramubeshye uwo muswa!

Comments are closed.

en_USEnglish