Digiqole ad

Zambia yari ifite igikombe yasezerewe

Chipolopolo ya Christopher Katongo, Collins Mbesuma, Emmanuel Mayuka, Raiford Kalaba n’abandi basore benshi bari biteze gusubira ibyo bakoze umwaka ushize, basezerewe mu matsinda nyuma yo kunanirwa gutsinda ikipe ya Burkina Faso banganyije 0 – 0 kuri Mbombela Stadium muri Africa y’Epfo.

Mu ntangiriro z'umwaka ushize ubwo yatwaraga igikombe cya Africa
Mu ntangiriro z’umwaka ushize ubwo yatwaraga igikombe cya Africa

Zambia yananiwe gutsinda mu buryo butari bwinshi yabonye, burimo ubushoboka cyane bwa rutahizamu Collins Mbesuma wahushije igitego cyari cyabazwe mu gice cya mbere.

Zambia irangije mu itsinda C iri ku mwanya wa gatatu, yo na Ethiopia yatsinzwe umukino wundi byaberaga rimwe na Nigeria 2 – 0 zikaba zahise zisezererwa.

Burkina Faso na Nigeria zizamutse muri iri tsinda zinganya amanota atanu, ariko Burkina Faso izamuka ari iya mbere kuko yanyagiye Ethiopia ibitego 4 ku busa byatumye izamuka yizigamiye kurusha Nigeria.

Ibi byarinze Burkina Faso kuzahura na mu mikino ya 1/4 na Cote d’Ivoire yamaze kuba iya mbere mu itsinda D rikurikiyeho, bityo ahubwo Les Elephants za Cote d’Ivoire zikazahura na Super Eagles yabaye iya kabiri muri iri tsinda tariki 3 z’ukwezi gutaha.

Zambia yasezerewe, nubwo yari ifite iki gikombe ntabwo yahabwaga amahirwe kuko nubundi yaje muri iki gikombe biciye kuri za penalty isezereye abaturanyi ba Uganda.

Usibye Zambia, andi makipe ya Maroc, Angola, DR Congo, Niger na Ethiopia zimaze gusezererwa. Kuri uyu wa 30 Mutarama nibwo imikino mu matsinda isozwa, amakipe ya Togo, Tunisia na Algeria zigomba kwishakamo ebyiri ziherekeza ziriya zindi zatashye.

Imikino ya 1/4 izatangira kuwa gatandatu tariki 02 Gashyantare, imikino imaze kumenyekana izaba ni izahuza Africa y’Epfo na Mali, Cote d’Ivoire vs Nigeria, Ghana vs Cape Verde naho Burkina Faso ikaba itegereje ikipe izaba iya kabiri mu itsinda D ku munsi w’ejo.

Kugeza ubu Alain Traoré rutahizamu wa Burkina Faso niwe ufite ibitego byinshi (3) naho abandi bafite byinshi barimo n’ababijyanye ni nka Dieumerci Mbokani wa Congo yavuyemo, n’abandi bafite bibiri; Gervinho, Yaya Touré, Emmanuel Emenike, Victor Moses na Siyabonga Sangweni wa South Africa.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish