Young Grace ngo iyo ataba umuhanzi yari kuba Umukanishi
Young Grace akiri muto ngo yumvaga naba mukuru azibera umukanishi w’ibinyabiziga ibi ntibyashobotse ariko kuko ubu ari umuhanzi uri mu bazwi cyane mu gihugu ndetse ujya uvugwaho udushya twinshi.
Young Grace uri mu bakobwa bakora HipHop bacye mu Rwanda akiri muto ngo yakundaga gucokoza cyane ibyuma akura yiyumvamo cyane ibintu by’ubukanishi.
Yabwiye Umuseke ati “Iyo nacaga ahantu bakanisha ibinyabiziga narahagararaga nkareba nkumva biranshimishije cyane nkumva nta kizambuza kuba umukanishi.”
Iyi nzira ariko siyo ubuzima bwamunyujijemo kuko ahubwo yerekeje muri Studio akaba umuhanzi.
Young Grace avuga ko aticuza kuba yarabaye umuhanzi aho kwibera umukanishi nk’uko yabyifuzaga ari muto ngo kuko uyu mwuga akora ubu uramutunze.
Uyu mukobwa muri izi mpera z’umwaka mu Ukuboza avuga ko azamurika Album ye ya kabiri yise “Vingt a Vingt deux ans” iriho indirimbo 12.
Ubu ngo ari gukora cyane ngo izi ndirimbo zose zizabe zifite amajwi n’amashusho.
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Biramusa
Ndabona bicika
Gifite umukondo mwiza gusa
Comments are closed.