Digiqole ad

Young Grace ashyigikiye gukoresha agakingirizo aho gukuramo inda

 Young Grace ashyigikiye gukoresha agakingirizo aho gukuramo inda

Umuhanzikazi Young Grace uri guhatana mu irushanwa rya PGGSS ya munani avuga ko urubyiruko rwa none rukwiye kujya gukora imibonano mpuzabitsina babanje kubitekerezaho bihagije ku buryo abona n’uko ateganyiriza ingaruka zose zavamo zaba nziza cyangwa mbi.

Ngo gukuramo inda ni ikosa rigeretseho n' icyaha cyo kwica umuziranenge
Ngo gukuramo inda ni ikosa rigeretseho n’ icyaha cyo kwica umuziranenge

Inda zitateguwe, abakuramo inda ku bushake [abamenyekana n’abatamenyeka] ni bimwe mu byugarije abari muri iki gihe.
Young Grace nk’umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi atanga inama kuri barumuna be bari kugwa muri uwo mutego, akavuga ko abenshi babiterwa no gukora imibonano mpuzabitsina batabitekerejeho bihagije.
Abona agakingirizo nk’umwe mu miti. Avuga ko gafite umumaro cyane mu rubyiruko kuko kabafasha kwirinda byinshi harimo inda zitateganyijwe ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ati “Agakingirizo gafite umumaro cyane ku rubyiruko kuko burya karinda byinshi bibi harimo nko gusama inda zidateganyijwe ndetse n’udukoko dutandukanye twandurira mu mibonano mpuzabitsina cyane nka SIDA.”
Kuba umukobwa yakuramo inda kuri Young Grace ngo abifata nk’ikosa rikomeye cyane, rigeretseho n’icyaha cyo kwica uwo muziranenge.
Uyu muhanzi ngo icyo yabwira abo bantu bakuramo inda ngo niba baba batiteguye kubyara bajye bakoresha agakingirizo cyangwa se uwo mukobwa akava mu bujiji akamenya kubara kuko gusama bigira igihe biberamo.
Ngo we hagize ikiba aba yumva yamubyara kuko burya umwana ari umugisha kandi niyo avutse ntabura uko abaho kuko Imana ari inyembabazi ibeshaho uwavutse.
Ati “Wenda ntabwo yabaho neza nk’uwavutse yarateguriwe inzira ariko tujye tumenya ko ku Isi habaho amahirwe n’umugisha ushobora kuvuga bikomeye ariko ugakura mu buzima bwiza.”
Ari muri PGGSS 8
Ari muri PGGSS 8

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • iyi ni mukorogo cg ni caroright niba ariko byandikwa simbizi, numva bayivuga, ukuntu yagiraga chocolate skin none yarayishe

  • Uyu Young Grace yiyemereye mu itangazamakuru yuko asambana.Birababaje.Wasambana ukoresheje AGAKINGIRIZO cyangwa utakambaye,ni ICYAHA kizabuza abantu millions and millions UBUZIMA BW’ITEKA muli Paradizo.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23 na Abagalatia 6:8.

    • Ntibavuga bavuga.Ntabwo bavuga gusambana bavuga imibonano mpuzabitsina cyangwa gukora urukundo, faire l’amour. Faites l’amour pas la guerre.Ahubwo nakangulira abantu bose gukora urukundo aho gukora intambara muri Africa yose.

      • Kuba yarabyiyemereye si bibi kuko abo ukeka ko batabikora bashobora kuba barushijeho(harimo n’abo babigisha ko ari icyaha).Njye ndemeranya na we.

Comments are closed.

en_USEnglish