Digiqole ad

Yora Cash na MTN!!! Babiri babahaye Miliyoni buri wese uyu munsi

Nyuma y’iminsi itatu gusa itangiye kuri uyu wa 30 Gicurasi abantu babiri bahawe buri wese Miliyoni imwe imwe batsindiye kuwa 28 na 29 Gicurasi 2013. Iyi promotion ya MTN yatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru buri munsi umufatabuguzi umwe wa MTN akazajya atsindira Miliyoni abandi bakegukana ibindi bihembo.

Rugamba wambaye umupira wa MTN na se umubyara bazanye Kuyora Cash, aha barafatanya kubara niba ari miliyoni yuzuye
Rugamba wambaye umupira wa MTN na se umubyara bazanye Kuyora Cash, aha barafatanya kubara niba ari miliyoni yuzuye

Odette Kayirere na Rugamba Emmanuel nibo banyamahirwe b’ikubitiro ba MTN Yora Cash! Irushanwa rizamara ukwezi. Bayashyikirijwe muri iki gitondo ku kicaro gikuru cya MTN Rwanda i Nyarutarama.

Kayirere ni Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AVEGA Agahozo yabwiye umunyamakuru wacu ko yabaho nta mahirwe nk’aya aragira mu buzima.

Ati “ Nta n’igitekerezo nari mfite ko natsindira aya mafaranga, cyakora mbonye message imbwira ko najya muri Yora Cash ngahamagara nkareba amanita ngize narabikoze ariko ntateganya gutombora miliyoni rwose.”

Kayirere avuga ko akoresha cyane umurongo wa MTN mu kazi ke, ndetse nta wundi murongo wa telephone akoresha mu kazi ke.

Kayirere Odette utuye i Rwamagana afite imyaka 55 atuye mu murenge wa Kigabiro Akagali ka Nyagasenge.

Odetta mu byishimo na miliyoni ye mu ntoki
Odetta mu byishimo na miliyoni ye mu ntoki

Naho Rugamba Emmanue nawe watsindiye miliyoni y’amanyarwanda ni umunyeshuri muri Groupe Scolaire Nyagasambu mu mwaka wa gatanu, mu rugo iwabo ni i Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu we akaba yaje gufata aya mafaranga aherekejwe na se ngo amenye koko niba ari ukuri.

Rugamba w’imyaka 21 ati “ Ari njye ari na Papa twese ntabwo twabyemeraga bampamagara ejo (kuwa 29) Papa yahise ambwira ko tuzajyana yasanga bankinisha akabatuka, ahubwo yavugaga ko bashobora kuba ari abatekamutwe bashaka kumwibira umwana. None turayatahanye.”

Rugamba avuga ko amafaranga atsindiye azayashyira muri Banki akazamufasha kwishyura ishuri. Rugamba yemeza ko yatsindiye miliyoni kuko yagize amanita 9500 yagiye abona avuye mu guhamagara kwinshi yakoze kuwa mbere no kuwa kabiri.

Robert  Rwakabogo  yavuze ko gutsinda muri iri rushanwa nta kindi bisaba uretse guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi gusa. Ibindi ngo ni ukuba warabaruje SIM CARD yawe kuko biguhesha amahirwe yo kwinjira mu irushanwa.

Robert ati “biradushimisha kubona umukiliya wa MTN yishimye nka kuriya. Twifuza ko MTN igira uruhare mu buzima bwabo bwa buri munsi birenze guhamaragara no kwitaba gusa.”

MTN Rwanda iravuga ko muri YORA CASH  abafatabuguzi 401 buri munsi bazajya batsindira ibihembo bitandukanye, barimo umwe uzajya wegukana miliyoni.

Abafatabuguzi ba MTN 300 bazajya batsindira amakarita yo guhamagara ya 500, abandi 100 batsindire amakarita ya 5 000 buri wese, kuri aba iyo uri muri Mobile Money bahita bayakoherereza.

Buri wese ngo ahawe ikaze muri Yora Cash, kanda akanyenyeri  155 urwego (*155#) urebe amanota ufite kuko ushobora gutsindira miliyoni!

Rugamba bamaze kumuha cash
Rugamba bamaze kumuha cash
Se ngo ntazongera kugorwa na minerval
Se ngo ntazongera kugorwa na minerval
Odetta yavuze ko we atazi neza n'amanota yatsindiyeho
Odetta yavuze ko we atazi neza n’amanota yatsindiyeho
Amanota 9500 ngo yayakoreye cyane cyane muri SMS no guhamagara cyane yakoze kuwa mbere no kuwa kabiri
Amanota 9500 ngo yayakoreye cyane cyane muri SMS no guhamagara cyane yakoze kuwa mbere no kuwa kabiri

Photos/DS Rubangura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko kuki batubeshya!Bavuga ko gutsindira miliyoni bisaba kuba ufite amanota 150,000(minimum, none muri iyi inkuru biravugwa ko uwatsinze yari afite amanota 9,500!!!!! Ahubwo RURA na polisi bakagombye kubakurikirana. Murebe kuri iyi link murasanga ibyo bavuga (Terms and condtions)bitandukanye n’ibyo bakora. Ntiwamenya icyo bakurikiza.

    • Umusomyi,

      twifuje kubamenyesha ko mwitiranyije Promotion ya Sharama na YORA CASH kuko muri Sharama ariho hari amanota wagombaga kuba ufite kugirango utsindire ibihembo bitandukanye.
      Muri MTN YORA CASH siko bimeze kuko icyo usabwa kugirango ubashe gutsindira Million y’amanyarwanda, ikarita yo guhamagara ya 5000frw cg ikarita yo guhamagara ya 500frw buri munsi ni Uguhamagara inshuti n’abavandimwe cg ukaboherereza SMS kenshi gashoboka.

      Murakoze & MTN Ibifurije weekend nziza

      MTN Rwanda -A.T.

      • Ariko ntimugaheze abantu mu cyuka,Amategeko namabwiriza byubahirizwa biba biri he ko ntaho mubyerekana?Ibi mvuga mbifitiye gihamya muzanshake nyibereke,so ntimugashake kwifatira abanyarwanda uko mubonye nkaho ari injiji zitzbona ibyo mukora.Mugaragaza kugenda mwivamo mu ma speech avugwa na bamwe mu bayobozi banyu.Murekere aho kubeshya abanyarwanda.

  • ariko iyo umuntu ari muri mobile money sim card ye iba iri enregistre?

  • njyewe natsindiye ikarita ntibayimpa mbarizehe?

  • Ejo nari mfiteho amanota na mugitondo narebyeho none aka kanya ndebyeho barambwira ngo nta nota narimwe mfite ubwo se nibiki ra ?
    Mumbwire mwebwe mukurikirira hafi.
    ibihe byiza

Comments are closed.

en_USEnglish