Digiqole ad

Yishe umuntu abicisha LIVE kuri Facebook

 Yishe umuntu abicisha LIVE kuri Facebook

Stephens wishe umusaza w’imyaka 74 Live kuri Facebook

Inzego z’umutekano n’iperereza muri US ziri guhiga bukware umugabo wishe undi muri Leta ya Ohio mu mujyi wa Cleveland, uyu mugabo uri guhigwa FBI yamushyizeho igihembo cya $50 000 ku muntu uri butange amakuru y’aho ari. Ni nyuma y’ubwicanyi budasanzwe yakoze abicishije LIVE kuri Facebook.

Stephens wishe umusaza w'imyaka 74 Live kuri Facebook
Stephens wishe umusaza w’imyaka 74 Live kuri Facebook

Ubu uyu mugabo yagiye ku rutonde rw’abantu bari guhingwa cyane kurusha abantu muri US. Police yavuze ko yitwa Steve Stephens umugabo w’uruhara n’ubwanwa bwinshi wanatangaje ko azica abandi bantu benshi.

Mu mashusho yacishaga kuri Facebok yagize ati “maze kwica 13, ubu ngiye no kwica uwa 14 nonaha.” Amashusho abantu benshi bahise babona muri Cleveland na US hose nubwo bwose Police yavuze ko itarabona umuntu wa 14 yishe.

Kuri Pasika, Steve Stephens nibwo ari mu modoka yahuye n’umusaza atazi, ngo yitwa  Robert Godwin Sr w’imyaka 74, agendagenda buhoro ku nzira.

Ku mashusho yashyize kuri Facebook yagaragaje ava mu modoka afata uyu musaza wari uvuye gusangira n’umuhungu we ifunguro rya Pasika amwica amurashe.

Facebook ivuga ko uyu mugabo yakoresheje uburyo bwo kwerekana ikintu LIVE ariko nyuma y’iminota 23 Facebook imaze kubona ibiri muri aya mashusho yahise iyavanaho inafunga account ya Stephens.

Ubu bwicanyi bwaciye kuri Facebook Live bwibukije abanyamerika ubundi busa nabwo bwabaye ku bantu babiri (umwana na nyirasenge) i Chicago mu kwa kabiri nabwo bukagaragazwa Live kuri Facebook abanyamerika bagacika umugongo.

Steve Stephens w’imyaka 37 ubu ari guhigwa bukware hose muri US
Steve Stephens w’imyaka 37 ubu ari guhigwa bukware hose muri US

UM– USEKE.RW

en_USEnglish