Digiqole ad

Yishe umugore we ashyira ifoto y’umurambo kuri Facebook

Ibijya kuri Facebook bimaze gukabya. Derek Medina yarashe umugore we maze ifoto y’umurambo ayisangiza inshuti ze kuri Facebook kuwa mbere w’iki cyumweru.

Derek n'umugore we Jennifer mu bihe byiza
Derek n’umugore we Jennifer mu bihe byiza

Uyu mugabo wo muri Leta ya Florida muri USA yagejejwe imbere y’abacamanza yemera cyane icyaha cye cyo kwica umugore we Jennifer Alfonso.

Mu minsi 21 naramuka ahamwe n’icyaha afite ibyago byinshi byo gukatirwa igihano cy’urupfu cyemewe hariya.

Derek w’imyaka 31 y’amavuko yababaje cyane inshuti ze zi kuri Facebook ubwo yaberekaga ifoto y’umugore we yamwishe ngo kuko nawe (Jennifer) yari yaramujujubije amuhohotera.

Ku ifoto Derek Medina ubwe yari yanditseho ngo “RIP Jennifer Alfonso.”

Arangije hepfo yandikaho amagambo avuga ngo “ Ngiye muri gereza cyangwa guhanishwa urupfu kuko nishe umugore wanjye. Ndabakunda basha, nzabakumbura basha..Umugore wanjye yanteraga amakofe, ubu rero ntabwo nzongera guhohoterwa niyo mpamvu nakoze ibyo nakoze. Nizere ko munyumva.”

medina4-big2

Police yasanze umurambo wa nyakwigendera mu gikoni yarashwe amasasu menshi, iyi foto yaje gukurwa kuri Facebook nyuma y’amasaha inshuti za Derek zumiwe ndetse zanayikwirakwije mu bandi.

Derek Medina yemera ko yarashe umugore we nyuma y’intonganya zavuyemo imirwano aho avuga ko umugore yamukibise bikomeye Medina avuga ko umugore we nyuma yo kumukubita yari yamubwiye ko ahita anamuta akigendera.

Medina avuga ko ubwo barwanaga umugore we yari yitwaje icyuma maze nawe akanyarukira mu cyumba akazana imbunda nto batunze akamurasa.

Medina Derek ubwe nyuma yo kwica umugore we no kubishyira kuri Facebook yahise yijyana kuri Police aritanga avuga ibyo yakoze.

Derek na Jennifer bakoze ubukwe mu 2010, muri 2012 basaba gatanya, amezi macye nyuma barongera barasubirana. None batanyijwe n’urupfu Facebook bayigize umugabo.

Derek Medina barasuzuma niba nta kibazo cyo mu mutwe afite mbere yo kumukatira
Derek Medina barasuzuma niba nta kibazo cyo mu mutwe afite mbere yo kumukatira

Miami Herald

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • abagore basigaye.bitwaza. uburinganire bakaduhondagura? ahaaaaaaa! ntibizoroha

  • Uru rugabo mwe murabona ari ruzima ra!

  • Turi mubihe byanyuma kuko nta rukundo nyarwo rukibaho.

  • Nta numwe wemerewe guhohotera undi yaba umugore cyanwa se umugabo.

  • uyu mugabo nuwo gusengerwa kuko birarenze pe

  • Uyu mugabo yararengereye

  • Yewe arareba nabicyaneee!

  • Abagabo kwica abagore babo ndabona bimaze kuba umuco. 1) muri genocide barabaye. 2)Wa munyarwanda uba mu bubirigi : Uwacu Mirimo. 3)wa munyarwanda uba London: miss Diaspora. Ubwo kandi abo ni abo tuzi

  • birababaje cyane kubona umuntu yica uwo bashakanye, kdi gutandukana birashoboka ariko hatamenetse amaraso, ubwose gukatirwa urupfu cg gufungwa burundu nibyo byiza yahisemo, jyewe mbibonamo ubujiji burenze cg se uburwayi azabanze ajyanwe kwa muganga nyuma yibyo ubutabera bubone gukora akazi.

  • Ariko n’abanditsi ye, ubu se iyi ni byendagusetsa cg ni inkuru ibabaje nk’izindi zose?

  • ni interahamwe

Comments are closed.

en_USEnglish