Digiqole ad

Yirukanywe ku bitaro azira kwikoraho (maquillage) agakabya bijyanye n’umuco we

Francine Siddaway yirukanywe mu bitaro bya Addenbrooke i Cambridge mu Ubwongereza azira kwisiga (maquillage) agakabya. Uyu kobwa w’imyaka 28 yirukanywe ku kazi ko gukora isuku kamuhembaga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 1,4 (£14,857 ku mwaka) avuga ko yisiga ibirungo byo mu Misiri.

Francine Siddaway kuko yikoraho bikomeye mu kazi
Francine Siddaway kuko yikoraho bikomeye mu kazi

Uyu mukobwa yari amazi umwaka n’igice akora kuri ibi bitaro bivuga ko byamuhaye ‘gasopo’ ku buryo yisiga ngo cyangwa bazamwirukane.

Uyu mukobwa avuga ko atahindura ubu buryo yisiga anambara kungo ngo biri mu bituma yumva amerewe neza mu buzima bwe.

Uyu mukozi w’isuku akaba yavuze ko agiye gukurikirana ibi bitaro mu mategeko, kandi ngo ntiyiteguye guhindura imyambarire n’imyitegurire ye.

Francine avuga ko kuva yakora ikizami batigeze bamwishimira kubera uburyo yari yambaye yanisize, nyuma baza gutungurwa no kubona ko yatsinze ikizami.

Abamukoreshaga mu ibaruwa imusezerera bamwandikiye bamubwiye ko yirukanywe kubera “guteza impagarara” no gusiba ku kazi nta mpamvu, ibi ariko Francine avuga ko ari inzitwazo zo kugirango bamusezerere.

Umuvugizi w’Ibitaro bya Addenbrooke yavuze ko usibye imyitwarire mibi ya Francine, ngo ibitaro bigira ibyo abakozi b’ibitaro bagomba kwitwararika mu kazi kabo.

Source/ Dailymail

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish