Yiruka metero 100 mu masegonda 11.48 nyamara afite akaguru kamwe
Ubwo yari afite imyaka 5 yaciwe akaguru kubera indwara y’imbasa, ariko ubu ku myaka 18 abasha kwiruka metero 100 mu masegonda 11.47 gusa. Inyuma ho isegonda 1.89 Usain Bolt ufite agahigo ku isi wazirutse mu 9.58 sec mu 2009.
Jonnie Peacock, azaba yitezwe cyane mu mikino Olympic y’abamugaye bita Paralympics ya 2012 i Londres, avuga ko azatwara umudari byanze bikunze nubwo guhiganwa biba bikaze.
Nyuma yo gucibwa akaguru, afite imyaka 5 gusa yasuwe n’igihangange muri ruhago David beckham, icyo gihe wari muri Manchester United.
Jonnie yatangarije thesun ko David Beckham ariwe akesha impano afite uyu munsi, kuko ngo yamubwiye ngo “uzashobora n’indi sport nubwo baguciye akaguru k’iburyo kandi ukundaga football”
Amagambo yaganiriye na Beckham icyo gihe ngo niyo atuma akora imyitozo ikaze. Adatwaye umudari mu 2012 i Londres ngo byanze bikunze ntazawubura i Janeiro muri Brazil mu mikino Paralympics ya 2016, aho yizera ko azahagararira igihugu cye cy’Ubwongereza kuko yumva azaba agishoboye.
Jonnie avuga ko umunsi yasuwe na David Beckham atazawibagirwa mu buzima bwe. Kugeza ubu Jonnie uva mu gace ka Cambridge mu Bwongereza, afite umuhigo mu Burayi bwose mu kwiruka metero 100 mu bamugaye mu gihe cy’amasegonda 11.47
NABO BARASHOBOYE, niba waramugaye wikwisuzugura, niba utaramugaye wibasuzugura.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
4 Comments
Nyabugenge n’ubugenge bwayo pe Imana iba izi uko umuntu azabaho tu
Imana ikwima kimwe ikaguha ikindi ntirenganya
GOD is good!!!!
Nibyo koko Imana ikora Ibitangaza ariko mujye mwibuka ko Imana ntiha uwiyicariye ahubwo ifasha uwifashije
Comments are closed.