Yemeza ko ariwe mugore mukuru ku isi ku myaka 127
Umukecuru wo muri Cuba yameza ko afite imyaka 127, nubwo bamwe bemeza ko atari ukuri. Bibaye impamo Juana Bautista de la Candelaria Rodriguez wemeza ko yavutse mu 1885 yaba anganya imyaka n’ishusho y’i New York yitwa Statue of Liberty.
Ibyo kandi byaba bisobanuye ko arusha imyaka 12 uwemejwe nka nyirakuru w’isi mu bakiriho, umunyamerikakazi Besse Cooper ufite imyaka 115.
Ikimuranga cya Juana Bautista cyerekana ko yavutse muri Gashyantare 1885 ahitwa Ceiba Hueca muri Cuba ari naho n’ubu yibera.
Abakozi bakora mu kigo cyitwa Gerontology Research Group, batumwe na Guinness World Records kugenzura imyaka y’uyu mukecuru, bavuga ko imyaka ye yaba yarayongereye.
Umwe mu batumwe Robert Young yavuze ko ibyo babonye basanze bishidikanywaho. “ urebye impapuro afite zikwereka ko ari uwo mu myaka y’1950”
Robert Young avuga ko uyu mukecuru afite imbaraga zo kwihagurutsa, kugendagenda, kuganira umwanya n’ibindi bitaranga umuntu ugeze ku myaka 127.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ubwose nicyi cyaba cyarabimute ye ngo yiyongerere imyaka?arashaka kwa mamara se?nako siwe ababimugira mo(abana,abuzukuru..)aha hari nabafite udushya twinshi ariko ntibamenyekane,ushaka kubyamamaza yabigenza ate?
Urebye ifoto ye, ntabwao wavuga ko ari uwo 1950.Bakwiye kugira iperereza, hari abasaza batuye aho nawe atuye, babazwa niba bamenye ubwenge basanga ariho, imyaka bagereranya yaba afite, bakareba imyaka abana be bafite niba yarabyaye. Ndumva uvuga 1950 yibeshya cyane.
Mu Rwanda mugira bene aba bantu ariko ntimubamenye.Nkubu aho bita mumudugudu wa nyarunyinya,akagari ka ngwa ,umurenge wa mukingo,akarere ka nyanza muntara yamajyepfo harumukecuru uri muriyi myaka.Ikibabaje nuko abamukomokaho bishwe nizabukuru kandi we rwose ubona akomeye.
oke.nibyiza.
OYA, PE KUVUGA KO NANONE YABA YARAVUTSE MU 1950 NJYE MBONA AR’UKUBESHYA. WENDA 127ANS NTAYIFITE ARIKO NJYE NDABONA 100 AYUJUJE PE. GUSA NIBAKURIKIRANE UMURYANGO WE, ABANA, ABUZUKURU ,UBUVIVI AND SO ON BAZAMENYA NIBURA UKO BIMEZE. hAVE A GREAT DAY
yenda kungana na mukecuru wange washaje mbera ya noheli ishize
selon la bible nta muntu urenza 120 ans
uyu mukecuru arengeje ijana
pe kuko uruhu rwonyine niyo waba waranyariwe n’inkuba ntabwo rwamera kuriya pe
Iraki yo ntiyayijya mu nsi peeeeeeeeeee
Comments are closed.