Yaya Toure yashyikiriye Eto’o ku nshuro ya kane aba umukinnyi mwiza w’Africa
Yaya Toure Umukinnyi mpuzamahanga w’umunya Cote d’ivoire ukina mu Ubwongereza muri Manchester City yatorewe na CAF kuba ariwe mukinnyi wahize abandi b’abanyafurika uyu mwaka maze atsindira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umunyafrika kunshuro ya kane ahita ashyikira Umunyacameruni Samuel Eto’o Fils wari ufite ako gahigo.
Yaya Toure yabaye umukinnyi mwiza w’Afrika nyuma yo gutorwa n’abatoza ndetse n’abakapiteni b’amakipe y’ibihugu by’Afrika ahigitse bagenzi be bahataniraga uyu mwanya barimo umunyagabon Pierre Emerick Aubameyang ukinira Dortumond mu Ubudage n’umunyezamu wa Nigeriya Vicent Enyama ukinira ikipe ya Lille mu Bufaransa.
Yaya Toure ku myaka 31 n’umwe yagize uruhare mu gufasha ikipe ye ya Manchester City gutwara igikombe cya shampiyona y’igihugu cy’ubwongereza umwaka wa shampiyona ushize wa 2013/2014 ubwo yayitsindiraga ibitego 20 muri shampiyona.
Uyu musore kandi akaba yarafashije n’igihugu cye cya Cote d’ivoire kubona itike y’igikombe cy’afrika cya 2015 kizatangira mu cy’umweru gitaha muri Guinea Equatoriale.
Yaya Toure muri uyu mwaka ushize yari yabashije gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi b’ahataniraga kuzegukana umwanya w’uwahize abandi ku isi Ballo d’or.
Samuel Eto’s Fils niwe mukinnyi wari warashoboye kwegukana iki gihembo inshuro zigera kuri enye ariko itandukaniro na Yaya Toure nuko we (Eto’o) atikurikiranyaga.
Jean Paul NKURUNZUZA
UM– USEKE.RW