Digiqole ad

Yavukanye intoki 14 n’amano 20

Mu gihugu cy’ubuhinde, umwana uzwi ku izina rya Akshat Saxena yinjijwe muri cya gitabo bandikamo abantu b’ibirangirire, cyangwa abaciye agahigo mu bintu bitandukanye ku isi “Guinness des Records” , kubera ibice by’umubiri yavukanye bidasanzwe.

Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa internet zigonet.com, ngo se umubyara, yamwandikishije ku mbuga za internet nyuma yo kuvuka afite intoki 14, n’amano 20, bituma uyu mwana yinjira atyo mu gitabo cy’ibirangirire ku isi ya rurema.

Uyu mwanya yawukuyeho umwana w’umushinwa, ubu ufite imyaka itandatu, akaba we yaravukanye intoki 15, n’amano 16.

Ubusanzwe abaganga bemeza ko kuvukana ibice byinshi by’umubiri, biterwa n’indwara yitwa “polydactylie”.

Cyokora Akshat Saxena akivuka yajyanwe kwa muganga, ngo bamugabanyirize ibyo bice amere nkabandi, kandi banamutunganyiriza igikumwe.

JP Gashumba
Umuseke.com

2 Comments

  • mu buhinde naho haba udushya twinshi!

  • imana izamukuze

Comments are closed.

en_USEnglish