Digiqole ad

Yatinyaga igitegangurirwa ahitamo kukishushanyaho ngo ashire ubwoba

Umuturage witwa Eric Rico Ortiz  afite imyaka 24, atuye ahitwa Deltona muri leta ya Floride ho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, arwaye indwara yo gutinya igitegangurirwa (arachnophobie) kuva yavuka.

Eric Rico Ortiz  wishushanyijeho igitegangurirwa kinini
Eric Rico Ortiz wishushanyijeho igitegangurirwa kinini

Mu rwego rwo kugira ngo atinyuke iyo nyamaswa, yahisemo kurwanya byimazeyo iyo rwara y’ubwoba.

Eric Rico Ortiz yahisemo rero kwishushanyaho urutegangurirwa runini ku itama rye ry’iburyo. Buri wese umubona akaba atangazwa n’uko yashushanyijeho icyo gitegangurirwa.

Ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru Daytona Beach News-Journal, uyu musore yagize ati “Hari abambaza impamvu n’ishyizeho iki gitegangurirwa bakambwira ko bitampesha akazi. Abandi bambwira ko ari ibintu byiza.”

Uyu Eric Rico Ortiz yatandukanye n’umukunzi we kubera ko atigeze yishimira icyo gishushanyo umukunzi we yishyizeho.

7sur7

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • muzadukorere ubushakashatsi top 10 yibisimba kwisi abantu batinza kurusha ibindi. muzaba mukoze

    • njewe ntinya ikinyabwoya

      • Yves nari nziko arinjye utinya ikinyabwoya none mbonye mugenzi wanjye.Ndagitinya pe!

        • nange nuko weeeee!!!Ikinyabwoya shishishiiiih

          • mwivuga ikinyabwoya rwose mdatuma nitakuma ngirango ndakibonye

      • nendaga kubivuga none murabintanze,ndagitinya icyo kinyarwa,sinjya mbasha no kukivuga mu izina.Puu!toka shitani

Comments are closed.

en_USEnglish