Yatinyaga igitegangurirwa ahitamo kukishushanyaho ngo ashire ubwoba
Umuturage witwa Eric Rico Ortiz afite imyaka 24, atuye ahitwa Deltona muri leta ya Floride ho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, arwaye indwara yo gutinya igitegangurirwa (arachnophobie) kuva yavuka.
Mu rwego rwo kugira ngo atinyuke iyo nyamaswa, yahisemo kurwanya byimazeyo iyo rwara y’ubwoba.
Eric Rico Ortiz yahisemo rero kwishushanyaho urutegangurirwa runini ku itama rye ry’iburyo. Buri wese umubona akaba atangazwa n’uko yashushanyijeho icyo gitegangurirwa.
Ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru Daytona Beach News-Journal, uyu musore yagize ati “Hari abambaza impamvu n’ishyizeho iki gitegangurirwa bakambwira ko bitampesha akazi. Abandi bambwira ko ari ibintu byiza.”
Uyu Eric Rico Ortiz yatandukanye n’umukunzi we kubera ko atigeze yishimira icyo gishushanyo umukunzi we yishyizeho.
7sur7
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
muzadukorere ubushakashatsi top 10 yibisimba kwisi abantu batinza kurusha ibindi. muzaba mukoze
njewe ntinya ikinyabwoya
Yves nari nziko arinjye utinya ikinyabwoya none mbonye mugenzi wanjye.Ndagitinya pe!
nange nuko weeeee!!!Ikinyabwoya shishishiiiih
mwivuga ikinyabwoya rwose mdatuma nitakuma ngirango ndakibonye
nendaga kubivuga none murabintanze,ndagitinya icyo kinyarwa,sinjya mbasha no kukivuga mu izina.Puu!toka shitani
Comments are closed.