Digiqole ad

Yatawe muri yombi kubera kureba Porn y’abana mu ndege

Umumwarimu wa Kaminuza wari ku rugendo mu ndege ya Delta Plane yerekezaga mu mujyi wa Boston ivuye Salt Lake City, Utah, muri USA, yatawe muri yombi ashinjwa kureba amashusho y’urukozasoni y’abana kuri mudasobwa ye igendanwa.

Uwo bari bicaranye niwe wamushyize mu kaga, nyuma yo kutihanganira ayo mashusho yatagarije abashinzwe umutekano mu ndege ko Grant Smith,47, bari bicaranye muri VIP ari kugenda amubangamira areba porn y’abana.

Uyu wamuereze akaba yaranamufashe amafoto akoresheje telephone ye igendanwa kugirango atabona aho azahera ahakana icyo cyaha.

Bageze ku kibuga cy’indege cya Logan Airport i Boston, Smith yahise atabwa muri yombi ajya guhatwa ibibazo muri iyi week end ishize.

Ntiyabajijwe gusa kuko yahise anafungwa by’agateganyo ashinjwa gutunga pornographie z’abana kuri mudasobwa ye, kubangamira abagenzi azikoresheje, n’ibindi byaha bishobora kwiyongera kuri ibi.

Grant Smith ni umwarimu muri Kaminuza ya Utah, akaba kandi umubyeyi w’abana babiri, yari aje muri Conference ku bikoresho bya rubanda mu mujyi wa Boston.

Biteganyijwe ko uyu Smith aza gutangira kuburanishwa kuri uyu wambere azira iki cyaha.

Source: AFP

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

9 Comments

  • Ni agahuma munwa k’umuntu w’umurezi gutabwa muri yombi azira icyaha nkiki.anafite abana n”urugero rubi pe !!

  • Nagashya ntibisanzwe gusa nkabo bajye baza tubagire inama

  • abisi koko natwe turananiranye ubuse iyo yihangana ntiyari kurebera iwe agezeyo ursetse kurebera mundege

  • ubwose niba
    abantu bize aribo batanga urugero nkurwo kwigabyaba bizagera kuki.

  • Niba ugiye gukora ibibibi ujye utekereza ko bizakugaruka ntakabuza nahobundi isi irashaje ese abo bana ntamategeko abrengera koko!

  • Birababaje kdi birakabije

  • sha nimumureke yirebere niby’abana kuko amenyereye iby’abakuze!Ntawamenya wenda ari kwivura!

  • Abazungu barasaze, ubu bazamfunga kuko ndimo kureba abakobwa bagenda bambaye ubusa nkaho ari njye wabubambitse? None se izo film yigeze agira uruhare mu kuzikora cg yarebaga ibyakozwe n’abandi? Nuko ndi muri Africa nari kumubera Avocat. Ikindi yazireberaga muri Laptop ye kandi ni personal kuki uriya atarebye ibimureba ibitamureba akareba hirya? bararebuzwa bazareba nibizabata ku gasozi

  • uyu mwarimu azabihanirwe kuko bigaragara ko ashobora kuba yabyereka n’abanyeshuri yigisha.

Comments are closed.

en_USEnglish