Digiqole ad

Yasutse amarira mbere yo gukina kubera indirimbo y'igihugu

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Cote d’Ivoire Serey Die yatangaje ko yarijijwe n’imbamutima zo kumva ishemku gihugu cye nyuma kuko yumvaga atazabasha kugera hano aserukira igihugu cye. Mu gihe amakipe yombi yaririmbaga indirimbo z’ibihugu, Serey ntabwo yihanganye yaturitse ararira.

Ntabwo yabashije kwihangana mu ndirimbo yubahiriza igihugu cye
Ntabwo yabashije kwihangana mu ndirimbo yubahiriza igihugu cye

Abafana bakibibona ku mateleviziyo bibajije ikiriza uyu mukinnyi, habanje gutangazwa amakuru ko uyu musore w’imyaka 29  ise yitabye Imana amasaha macye mbere y’umukino wakiniwe mu murwa mukuru wa Brazil witwa Brasilia.

Die ukinira ikipe ya FC Basel mu Busuwisi nyuma y’umukino yatangaje kuri Twitter ko yarijijwe n’ishema n’icyubahiro ku gihugu cye cyo kugihagararira ahantu atigeze yibaza ko azagera.

Abakinnyi bagenzi be nka Serge Aurier, Cheick Tiote na  Didier Zokora bari bamwegereye bahise bamufata baramwihanganisha mbere y’uko umukino utangira.

Gusa uyu mukino bakinaga na Colombia ntabwo wanabahiriye kuko Cote d’Ivoire yawutsinzwe 2 – 1 cyatsinzwe na Gervinho ku ruhande rw’inzovu za Cote d’ivoire zisigaranye amahirwe macye yo gukomeza muri 1/8.

Byamunaniye kwihangana ubwo baririmbaga indirimbo y'igihugu cyabo
Byamunaniye kwihangana ubwo baririmbaga indirimbo y’igihugu cyabo
Bagenzi be barimo Didier Zokora na Cheik Tiote bamwihanganisha
Bagenzi be barimo Didier Zokora na Cheik Tiote bamwihanganisha

Amagambo y’indirimbo L’Abidjanaise yakoze ku mutima ubabaye w’uyu musore:

Salut Ô terre d’espérance;
Pays de l’hospitalité. 

Tes légions remplies de vaillance
Ont relevé ta dignité. 

Tes fils, chère Côte d’Ivoire,
Fiers artisans de ta grandeur,
Tous rassemblés pour ta gloire
Te bâtiront dans le bonheur. 

Fiers Ivoiriens, le pays nous appelle.
Si nous avons dans la paix ramené la liberté,
Notre devoir sera d’être un modèle
De l’espérance promise à l’humanité,
En forgeant, unie dans la foi nouvelle,
La patrie de la vraie fraternité.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • iyo umutoza areba kure ntiyagombaga kumukinisha kuko ibyabaye nyuma twese twabibonye….igitego cya kabiri cya Colombia ni we cyaturutseho!!!

  • Ntabwo yarijijwe n’uko Papa we yitabye Imana. Yavuze ko ari emmotion yagize kubera ishema atewe no guhagararira igihugu cye. Mwabyumva muri Interview yahaye umunyamakuru wa RFI uri muri Bresil ejo umukino urangiye. (www.rfi.fr). Ibyanyuze ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ari ibihuha gusa gusa.

  • ariko rero kumuntu wumva igifaransa ayamagambo y’iyindirimbo yagutera emmotion ubaye urikurubanza nkaruriya bakakwibutsa ayamagambo kandi arayigihugu cyawe

  • ayo marira ye, iryo sunzu nk’irya rusake utibagiwe n’ubwanwa wagirango aba ahataba ba kimyozi byose ntakindi byari kumarira ivory cost uretse gutsindwa. ni uko ntemera ko hari umuntu utera umwaku mba mvuze ngo niwe wateye ikipe ye umwaku

  • uyu mugabo ntawamushira amakenga , dore ko arinawe watumye batsindwa igitego cya kabiri, ntawamenya wasanga ari inkunguzi nkuko bivugwa mu kinyarwanda; yatangiye arira , abanya gihugu cye bose bararana agahinda, ubwo koko ntayarazi iburi bube??????????????? ntawamenya !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! NAGENDE YAHEMUTSE PUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUU!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Mwivugire ibyo mushaka ariko nzi ko niba ari ikintu gitera ikiniga giturutse ku ishema ni ukuzamura ibendera ry’igihugu cyawe mu cy’abandi! Iv tlng u guyz nibwo wumva uburyohe bw’igihugu cy’amavuko!

Comments are closed.

en_USEnglish