Digiqole ad

Yarokotse Jenoside afite imyaka 4, ubutumwa bwe nyuma y’imyaka 20

Ubu ni umuhanzi ukomeye cyane mu Rwanda, ndetse no mu karere amaze kumenyekana. Mu myaka 20 ishize biramugoye cyane kugira icyo avuga ku byamubayeho muri icyo gihe, yari umwana muto cyane ataruzuza imyaka ine, ubutumwa atanga uyu munsi ni ubw’ubumwe bw’abanyarwanda no gukomera ku barokotse.

Knowless arasaba abanyarwanda
Knowless arasaba abanyarwanda

Butera Jeanne d’Arc, Knowless, mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Mata yakiriye umunyamakuru w’Umuseke mu rugo aho atuye, bagirana ikiganiro kigufi ku bihe u Rwanda rurimo uyu munsi.

Knowless yabuze benshi cyane mu muryango we muri Jenoside, birakomeye cyane kugira icyo mubiganiraho kubera ahagahinda kenshi no guhita asubira icyo gihe, birakomeye cyane kumufata amafoto mu gihe nk’icyo cy’agahinda, gusa nyuma yo gutuza twaganiriye bitari kuri we cyane.

Knowless yavutse tariki 01 Ukwakira 1990 mu Ntara y’Amajyepfo kimwe n’abandi bahanzi, mu gihe nk’iki cyo kwibuka Jenoside ibikorwa byabo bya muzika ntabwo biba ari byinshi, afata umwanya uhagije wo kuba ari mu rugo akajya no mu bindi bikorwa bijyanye no kwibuka.

Kuri we Jenoside ni ikintu kibi cyane cyabaye mu Rwanda kidakwiye kuzongera kuhaba ukundi.

Muri macye cyane, avuga ko nyuma ya Jenoside yagerageje kubaka ubuzima bwe kimwe n’abandi kubera uburyo bwo kubikora Leta yari yabahaye (Amahoro).

Avuga ku cyo agamije kugeraho mu buzima bwe, ati “ ni uko ejo hanjye hazaba neza, ejo bundi hakaba neza kurusha ejo hashize, icyo ngamije ni iterambere rirambye bitandukanye na cyera, nkora neza ibyo nkira kurushaho.”

Umuhanzi Knowless kuri we abahanzi ni ijisho rya rubanda, avuga ko byoroshye kuba umuturage yumva indirimbo agahita afata amagambo yayo, bityo ko bo nk’abahanzi bakwiye kugira uruhare rushya mu kubaka igihugu bakoresheje impano zabo.

Ati “Nk’abahanzi dukwiye gukora icyo aricyo cyose cyakumira Jenoside, n’aho tubibonye n’abafite imyumvire nk’iyo tugaashyira hamwe tukacyamagana duharanira ko bitazongera.”

 

Ubutumwa aha abanyarwanda

Mu magambo ye ati “Abarokotse bakomere, ibyabaye byarabaye ariko ntibizongera. Baharanire kubaho kandi kubaho neza kubera ko guhera mu bwigunge nta kintu byakubaka, ariko kureba imbere nibyo bikwiriye.

Ibi bihe iyo tubigezemo biba bikomeye kuri buri wese. Kuko kwibuka bituma umuntu yongera kumva nk’aho ibyo bintu byabayeho ejo.

Niba uziko ufite umuturanyi cyane cyane ukunda kugira ibikomere muri iki gihe cyo kwibuka ntumutererane, umusange, umuhumurize, umukomeze kuko nicyo abanyarwanda tubereyeho guhana icyizere no guharanira bitazongera.”

 

Photo/Plaisir Muzogeye

Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • yo ese mama wanavutse kuyambere ukwakira 1990 umusi intwari zacu inkotanyi zatangije urugamba rwokubohora igihugu? nawe uzabe intwari nkazo rwose kandi bitumye ndushaho kugukunda no gutekereza kuli mama wawe ukobyari byifashe kuliwe kuliyo taliki. Imana Imuhe iruhuko ridashira kandi nawe Igukomeze mulibibihe bitoroshe kandi Ikulinde Iguteteshe Ikubere byose

  • ndagukunda knowles my favorite singer

  • nawe ukomeze kwihangana mama

  • turagukunda knowless komera kd  wihangane.kd urakoze kubwa msg uduhaye

  • ubuhamya bwa Knowless se buri hehe se??? ndumva nta buhamya bwe burimo ahubwo ni message yahaye abanyarwanda muri rusange!!! muduhe ubuhamya bw’ibyamubayeho niba koko hari ibyamubayeho?!

    • ubu wabona batwandikiye badusaba imbabazi ko batugejejeho inkuru itariyo!!!! ariko ndumva nta nyungu knowless yaba abifitemo nka francois

  • knowless komeza kwihangana natwe  byatubayeho siwowe wenyine kandi niwitwara neza ibyo ushaka byose uzabigeraho kuko uri umukobwa mwiza kandi urashoboye

  • Ihangane kandi Imana irihafi yawe kdi komeza ubutwari haranira kubaka izina ry’igihe wagereye ku isi aheshe ishema abagusize ukibakeneye .

  • Yoo mama ka Knowless, sha my sister, ihangane mama, ibi bihe ntawe bidakomerera; ahubwo ujye ushimira Imana uko bimeze kose; uyihe ikuzo, wirinde ibibi byose byaguteza ububwa, byatuma bagushinyagurira, ; ukomeze ujye ku isonga muri muzika wahisemo, rwose unabishoboye uzanyandikire kuri [email protected] nzajya ngufasha kunoza textes zawe kugirango music ikomeze iryohe, abakunzi biyongere. Komera mama kimwe n’abandi banyarwanda mwese.  

Comments are closed.

en_USEnglish