Digiqole ad

Yanditse amateka yambuka isumo rya Niagara ku mugozi

Tariki 15/06/2012 Nick Wallenda yanditse amateka ubwo yabaga umuntu wa mbere mu myaka 100 ishize wambutse isumo rya Niagara muri Canada agendera ku mugozi.

Nick Wallenda hejuru ya Niagara agendera ku mugozi/photo Reuters
Nick Wallenda hejuru ya Niagara agendera ku mugozi/photo Reuters

Uyu mugabo yagenze uburebure bwa metero 548 ari ku butumburuke bwa metero 60 uvuye ku mazi, hejuru y’ibibuye uwakwituraho atarokoka.

Uwitwa Sam Patch yagerageje gukora bene ibi hejuru y’Isumo rya Niagara mu 1829, ariko aza gusimbuka atraangije agira n’amahirwe ntiyahasiga ubuzima, uyu niwe wahaye ikitegererezo Nick Wallenda wabikoze ejo bundi.

Wallenda w’imyaka 33 wavukiye muri Leta ya Florida uru rugendo rwa 548m ku mugozi rwamushyize mu mateka, yarukoze mu gihe cy’iminota 25 n’amasegonda 19 ku mugozi wa 5cm z’ubugari akoresheje kandi uruti rwamufashaga guhama hamwe (balance).

Wallenda ibyo yakoze si ibya none mu muryango we kuko hari bene wabo bagiye bagwa muri bene aya mashyengo. Mu 1978 sekuru Karl yitabye Imana ku myaka 73 imbere yaza Camera ubwo yageragezaga kwambukiranya ku mugizi za “Etages” ebyiri mu mujyi wa Puerto Rico kuri metero 37 uvuye hasi, maze umuyaga umusanga muri iyo mikino uramuhubura ntiyasamba.

Nick Wallenda yesheje umuhigo
Nick Wallenda yesheje umuhigo

Akimara kurangiza uru rugendo, Wallenda yagize ati: “ Ni ibi na sogokuru yageragezaga. Uyu muhigo nywutuye sogokuru akaba n’urugero rwanjye Karl Wallenda

Ise wa Nick Wallenda witwa Terry Troffer yashimiye cyane umuhungu we ngo kuko ahesheje ishema umuryango we.

Abantu barenga 125 00 ku ruhande rwa Canada na 4000 ku ruhande rwa America aho iri sumo rigera bari bahuruye kureba igikorwa cy’uyu mugabo Nick.

Nick yahise ajya mu gitabo cya Guiness World Records ku kwambuka urugendo runini kandi hejuru ku mugozi.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nibi bituma buri gihe batujya imbere bo baharanira gukora amateka, mu gihe twe duharanira kwikunda,kogezwa, ishyari,kugira nabi…abirabura dukwiye natwe kwigira ku mateka tugatera imbere bitari indirimbo.

  • ibyi bintu byo uwo mugabo yakoze ntawabyiyumvisha ngo apfe kubyemera. biratangaje cyaneeeeeeeeeeeee

  • Uyu n’umurengwe. Waba waburaye cyangwa umwana wawe yaraye inzara hanyuma ukajya kunyura hejuru ya niagara falls kandi uzi neza ko ushobora ku hasiga ubuzima.

  • Ibyo uriya yavuze nibyo abanyafurika cyane cyane twe abanyarwanda dukwiye kwigira ku bandi tugatera imbere kuko ntituva aho turi

  • Ubwose mushaka kuvugiki?Nuyu nawe ntarimo kubyiyumvisha ukobyagenze!Kimwe nuko umubwiye ngo asubiremo atakwemera none ngo tumwigane ,kabisa ibibyo ntacyo byigisha .Wenda ruhago,kumagare sawa ho ntakwiyahura kurimo nkukuyumugabo . Aha ni nkokwira mukagozi bagasanga utarapfa sha barabashuka

Comments are closed.

en_USEnglish