Digiqole ad

Yandikiye UM– USEKE.COM ku kibazo cy'amagare mu mujyi wa Huye

Ku banyamakuru b’ikinyamakuru UM– USEKE .COM, mbandikiye mbasuhuza kandi mbashimira umurimo mwiza mukora aho muhora muharanira kutugezaho amakuru y’bibera hirya no hino kandi mukatugerera aho tudashobora kwigerera mukatuganirira n’abaho.

Mu mujyi wa Huye
Mu mujyi wa Huye

Nibyo koko itangazamakuru turifata nk’ubutegetsi bwa kane kuko rimwe na rimwe rishobora kunenga ibitagenda maze abo bireba bakikubita akanyafu maze ubuzima bugakomeza neza abantu bagafatanya kubaka igihugu cyabo.

Ubu mbandikiye mbatuma kuri Polisi yo mu muhanda ikorera mu Karere ka Huye i Butare ndetse no ku nzego z’ibanze z’Akarere ka Huye ku mpamvu y’ikibazo cy’abanyamagare maze iminsi nitegereza kikambabaza cyane.

Uko ikibazo giteye:

Mu nkengero z’Umujyi wa Huye haturuka abanyamagare benshi cyane ahanini baba bahetse imyaka bagemuye ku isoko mu mujyi wa Butare.

Polisi yo mu muhanda ntikunze kwishimira abanyamagare kuko ahanini ibashinja guteza impanuka.

Ariko nibuka ko mu igazeti ishyiraho amategeko y’umuhanda mu Rwanda havugwamo ibinyabiziga byinshi byemerewe kugenda mu muhanda birimo n’amagare.

Njye nemeranya n’abapolisi ku mpamvu yose yagabanya impanuka zitwara ubuzima bw’abantu, ariko na none guca amagare muri kaburimbo ni ibintu bibangamiye cyane abaturage kuko igare ni igikoresho gitunze benshi kandi gifasha muri transport.

None niyo mpamvu natangaga igitekerezo cy’uko uwakemererwa kugenda ku igare muri kaburimbo byibura yaba afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ruhamya ko azi amategeko y’muhanda utarufite agasabwa kuricunga ataririho. Iki ni igitekerezo cyanjye aho kugira ngo babace mu muhanda nabo bafitiye uburenganzira.

Ikindi kibazo kintera agahinda cyane ni icy’inzego ntazi amazina yazo ziba mu muhanda ubona zitwara nk’iz’umutekano ariko muri make mbona ziwuhungabanya kurusha uko ziwubungabunga.

Abagize izo nzego mbona basagarira abanyamagare babambura amagare yabo kandi bimakaje ingeso mbi cyane isenya igihugu ya RUSWA. Nkunda kubibona cyane ku Mukoni (munsi ya Kaminuza ugana i Tumba) ariko n’ahandi nk’abazi ahitwa mu Rwabuye no mu Gahenerezo barahaba.

Ikibabaje cyane kuri izo nzego zidasobanutse ni uko uwo batabashije gufata bamushumuriza ibirara ngo bimushyidikane nibimufata amafaranga ya ruswa bamuca babihembeho.

Biteye agahinda gusanga umuntu wari ugemuye ibiribwa afatwa anageretsweho ibitutsi n’amasarigoma atambaye na boda boda ngo ashinzwe kubuza abantu kugenda ku magare.

Ibi mbabwira ni ibyo nibonera kenshi, ntawe nsebya kandi ngamije ko ibi bihinduka, n’undi wese uba muri uyu mujyi witegereza ibi yabiguhamiriza.

Nshyigikiye ko umutekano mu muhanda wasugira, ariko ndamagana ko wadindizwa n’abiyita ko bawushinzwe batanga isura mbi.

Igare ni igikoresho cyatunze benshi muri iki gihugu kandi ntekereza ko imibare y’impanuka ziba mu gihugu itagaragaza ko zituruka ku magare yinjiye muri kaburimbo, cyane cyane mu mujyi nka Butare.

Ndanenga ruswa izanwa n’inkorabusa zirirwa ku muhanda ngo zirakora ibiraka byo kwirukankana abanyamagare ngo zibashyikirize ababishinzwe.

Murakoze muri ba mudatenguha. Muzamenyeshe ko mwabonye iyi nkuru yanjye.

Umusomyi w’UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ibyo bintu uvuze ni ukuri, igare ntirigomba gucibwa mu muhanda. Kdi abashinzwe umutekano mu muhanda bagomba kuba bazwi bambaye imyenda yabugenewe, Atari abantu utamenya bashobora no kuba ari abajura. Muzabaze abagenda mu mahanga, nko mu Buholandi (igihugu cyateye imbere kdi cya gatatu ku isi mu kugira abaturage babayeho neza) amagare ahubwo niyo baha priorite mu kugenda mu muhanda kuko atazana imyotsi yangiza ikirere, akaba kandi ari n’uburyo bwo gukora sport, tutibagiwe ko ari na moyen de deplacement. Ahubwo abakora inyigo z’imihanda bazajye bateganya n’inzira y’amagare ndetse n’iy’abanyamaguru. Niko mu Burayi bimeze mu Buholandi), kdi natwe ndumva dufite icyerekezo cyo gutera imbere nk’uburayi cg se tukanabusiga!!! Murakoze.

    • None se ko ayo mahanga atari wowe uyabamo wenyine wabonye ayo amagare ari akora nka taxi cyangwa atwara imitwaro nk`ariya acibwa mu mijyi no mu mihanda aya kaburimbo mu Rwanda? Ubivuze neza ko kugenda ku igare ari byiza ku muntu kuko aba akora na sport ariko nkeka ko no mu Rwanda abakoresha ariya magare bagenda mu muhanda nta kibazo. Amagare babuza ni ariya akora nka taxi agatwara abagenzi bishyura benshi bakahasiga ubuzima cg bigateza izindi mpanuka, andi ni ayikorera imitwaro iremereye maze kuyagendaho uhetse n`imitwaro bikaba byateza ibibazo mu mihanda. Erega mahoro ukomye urusyo akoma n`ingasire uzarebe n`imihanda yaho uko ingana bien que n`imodoka ziba ari nyinshi, ariko usanga imihanda yacu ikiri mito cyane no kuyagura bitazoroha!

      Gusa abakora ibyo kugenzura iyo mikorere y`amagare bakwiye kubikora neza kandi bigakorwa n`abantu bazwi nta kureka ngo bijyemo buri wese kuko rimwe narimwe hazamo no guhohohtera abantu cg se kwiyenza kuri bamwe bikaba n`impamvu zo guha inzira ruswa, itonesha ndetse byatera n`urwikekwe mu bantu.

      • Najye navuze ko abakora imihanda bateganya aho amagare agomba kunyura ndetse n’abanyamaguru. Naho abakoresha amagare mu gutwara abantu ndetse n’abayagendaho s’uko baba banze gukoresha imodoka.

        • Si mu buhorandi gusa, wenda uhavuze kuko ariho wabshije kugera!

  • Urakoze mahoro.Ngirango uvuze mu buholandi gusa kuko ushobora kuba ariho wageze.Si mu buholandi gusa ni mubihugu byose byateye imbere ku isi kugenda kumagare nibwo buryo bashishikariza abantu gukora.I burayi hose, amerika (USA) na Canada abantu bagenda kumagare kandi bakubahwa n’abari mumodoka!

  • Maho uratubeshye wana! Ntabwo ubuholandi ari ubwa gatatu kw’isi. Ahubwo ni mu burayi kandi umenye ko agahugu kabo kadateye nk RDa. Bo ntadusozi bagira nkahano.

  • Jye icyo nanze ni izo ngegera zirukankana umuntu urimo gushaka ubuzima. Ibwo baranatukana.

  • Nukuri. Sinarinziko. Biriyabintu bimeze nkabakombozi bomuntmbara bigihahari nigute leta yirukanye interasi hanyuma. Ikazanabariya??cg nizina ryahindutse mbona bakorabimwe birateyubwoba

  • Uyumuntu wandikiye umuseke ndamushimiye , dore uko bimeze porisi iyo igufashe igare barivanamo umwuka bakakureka abandi rero nabakorera koperative Intumwa yabanyonzi iyo bagufashe ni 500F , 1000F wabantayo ufite bakarijyana ku murenge ukishyura amande ya 5000F Sinzi mumategeko aho byanditse .AKARENGANE .

  • ikibazo cy’amagare cyo kirahangayikishije rwose kuko amagare atunze benshi nanjye nshyigikiye igtekerezo cyatanzwe haruguru nibura abajya mumuhanda bakaba bazi amategeko kuburyo batateza impanuka

  • Igitekerezo utanga. Nikizima gusa aho nakkunganira nuko ntahantu ummunyegare yagira uruhushya rwo umenya amategeko yumuhanda uko kenshi abarirwa mubanyamaguru, kdi uwo mujyi. Butare ugira amagare menshi koko afasha abantu gusa numva ikizima habaho uburyo kunkengero zumuhanda bashyiraho akayira kabo banyonzi kkdi ibyo bbisambo byirirwa byiba bibeshya ngo biri mumutekano bigafatwa bigahanwa, naho kuva umujyi wa butare wakwitwa utyo habaga amagare nkeka ko mungo byibura 100 nka 80 zagiraga amagare kdi impanuka zari nke byarikimwe nuko umunyamaguru yatsitara murakoze

  • Ibyo uriya musomyi avuga ni byo. Amagare atunze abanyarwanda benshi ndetse anabafasha mu mihahirane yabo ya buri munsi. Sinzi niba twemeranya ko umuturage w’u Rwanda azazamuka ahereye kuri duke afite akazabona no kugura ya modoka? Numvise ngo mayor wa Huye niwe wanze amagare ngo atazasohoka mu gipangu cye bakamugonga! Ubwo se abaturage bose bafite ubushobozi bwo kugura amamodoka? Cg umuhanda ni uwa mayor gusa?

Comments are closed.

en_USEnglish