Yakoze umuhigo wo kwiruka 100 m, afite imyaka 100
Fauja Singh, Umuhinde ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza kuwa kane w’icyumweru dushoje yaciye agahigo ko kwiruka metero 100 afite imyaka 100 y’amavuko.
Fauja wavukiye mu Buhinde mu 1911, afite kandi intego yo guca akandi gahibwo ubwo azaba yiruka marathon (42km) izabera I Toronto muri Canada mu mpera z’uyu mwaka.
Igitabo cyandikwamo abakoze uduhigo ku isi (Guinness Book of World), ngo aracyandikwamo kuri iki cyumweru nkuko tubikesha BBC
Uyu mukambwe rukukuri yatangiye kwiruka agize imyaka 89 ubwo yapfushaga umugore we n’umwana w’umuhungu yari afite.
Umusemuzi we, dore ko atazi kuvuga icyongereza, avuga ko kuva yatangira kwiruka byamuhaye gutangira ubuzima bushya nyuma yo kugira ibyago byo gusigara ari inshike.
UM– USEKE.COM