Yakerewe ubukwe bwe kubera gutara inkuru
Bimenyerewe ko iyo umunsi w’ubukwe wageze umukwe n’umugeni bikoraho bigatinda kuko uba ari umunsi ukomeye mu buzima bwabo, ibi ariko umukobwa w’umunyamakuru witwa Chen Ying siko byamugendeke ku munsi w’ubukwe bwe.
Hari kuwa gatandatu tariki ya 20 Mata 2013, ubwo umutingito wibasiraga agace ka Sichuan mu gihugu cy’Ubushinwa, uyu munyamakuru wari witeguye gusaganira umukwe ndetse yanamaze kwambara yarabanje ajya gutara iyo nkuru ibabaje.
Chen Ying yagiye kureba iby’uwo mutingito, afata amashusho yagombaga gutambuka kuri televiziyo, ndetse yagaragaye arimo kubaza abaturage ibijyanye n’uwo mutingito.
Ubwo yari muri Holiday Plaza, uyu munyamakuru yasohotse shishi itabona mu ikanzu y’abageni nuko ajya gufata amashusho kuri uwo mutingito wahitanye abasaga 188, gusa avuga ko aho yari aherereye nta muntu wigeze witaba Imana.
Inkuru dukesha digital spy ivuga ko Chen Ying yakoze ako kazi yihebeye vuba na bwangu kugira ngo ajye gusanganira umukunzi we, gusa ngo yakererereweho iminota 10.
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.COM