Digiqole ad

Yaguwe gitumo na polisi ku ruganda rwe rwa Kanyanga

Kuri station ya polisi ya Busasamana ni mu karere ka Nyanza,hafungiye umugore witwa MUKATABARO Elyavanie nyuma yo gufatwa n’inzego za polisi kuwa kane atetse kanyanga aho yayikoreraga kuruganda rwe.

Mukamabano yaguwe gitumo na Polisi kuwa kane/ Photo Ngenzi T
Mukamabano yaguwe gitumo na Polisi kuwa kane/ Photo Ngenzi T

Ahagana saa tanu z’amanywa kuwa kane MUKATABARO Elyvanie, nibwo yaguwe kitumo na polisi,  iwe mu rugo ari gutunganya iyi Kanyanga yacuruzaga mu mujyi wa Nyanza, ho mu Ntara y’amajyepfo.

Ubwo yafatirwaga mu Murenge wa Mukingo,aho akomoka yafatanywe amajerekani abiri yari amaze gukora.

Ubusanzwe ngo yakoraga kanyanga ariko kubera ubwoba bwo kuba yafatwa agahanwa akagenda abireka. Kubera  ngo amikoro make n’ibibazo ahitamo kwiyemeza no gushinga uruganda rwayo mu rugo rwe.

MUKATABARO,agira ati:″napimaga ikigage, hanyuma numvise ko kanyanga yunguka cyane mpitamo kukireka. Natangiye kuyikora nzi ko binyuranije n’amategeko,ariko kubera amikoro make n’ibibazo mpitamo kuyikora, ariko nari mbizi ko nshobora kuzafatwa.″

Ufatanywe ibiyobyabwenge, itegeko rikaba rimuteganiriza igihano cyo gufungwa kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itanu n’amande  y’ibihumbi 250,cyangwa kimwe muri byo.

Yavuze ko yari abizi ko rimwe azafatwa
Yavuze ko yari abizi ko rimwe azafatwa

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

10 Comments

  • Ni byiza ko ibiyobyabwenge bicika burundu.Ariko n’abaturage bagomba gufata iya mbere mu gutanga amakuru no ku kugira inama kuko wifuza gukira vuba ukabidenderamo.NJYE NZARYA DUKE NDYAME KARE.

  • ariko se uyu mukecuru we bite ra? narinziko ari akazi k’ibyihebe kdi bigikomeye none no mubakecuru batangiye kwiheba, ahaaaa

  • Abaturage bahabwe indi alternatives kuko ntakindi bafite cyo kunywa.ntwaca urwagwa, ikigage, ubushera, kanyanga .
    Abaturage banywe amazi ko nayo ahenze?
    Nihashakwe uburyo bwo kuvugurura iyi gahunda kuko niziva i Bugande zirinjira zikanyobwa.
    Blessed

  • aho kugira bamuteze imbere …umuntu ufite capacite yo kuba yakora uruganda, ntabwo bagombye kumufunga bazamushyigikire iyo KAnyanga bayikoremo liqueur …..ubu se ko tugura waragi na za wisky byose si bimwe , tubigura ahandi abaturage bacu babikora tukabafunga!!!! ibi ntabwo njya mbyumva rwose????

  • Rwanyo i aggree with u.police yacu turayishima pe.kuko barashoboye pe,gusa ikibazo cya kanyanga sinemeranya nabo,sukunenga uko igikorwa cyabo hoya.numva gukaza ibihano atari umuti ese kobemerera vuduka,suze,uganda waragi ko byinjira mugihugu?yego batanga taxes.nonese babashyize muma cooperative bagakorera ahantu hazwi ninzego zumutekano.noneho natwe tukagira exports ntitugahore muri imports.bashake izindi nzira pe.

  • ibyiza nuko yakongererwa amahugurwa agaterwa n’inkunga kugirango abone uko avugana na rwanda revenu naho ubundi igikorwa cye ni kiza kumuntu ukuze nkuyu.

  • uwo mu maman arababaje arijo nawe siwe ni shida za dunia ahubwo ahabwe ubufasha n’inama y’uko yabaho mu bundi buryo naho gufungwa cg gucibwa amende c’est pas une solution.

  • Mukecu nta kundi itegeko ryakuriye iahangane , wenda Juju azashyiramo impamvu zoroshya icyaha n’izigabanya igihano, ahubwo reka nibarize abashinzwe ngo gufata bene abo bantu, ko nshinywe mwamufashe n’iyo kanyanga wenda ikaba yaramenwe cyangwa izamennwa harya ya Myenda, za Nkweto, za mbuto, ya mikandara bafatana abacuruza mu cyiswe akajagari byo bishyirwahe? Naho muzahatwereke muhafotore tubone amashusho, twumve n’amajwi by’irengero ryabyo! Ubwo iyo kanyanga aho ifungiwe ntiyarangije gufungurwa umwikamire ukaba uri ku musego wa Afandi!!

  • nese uyu mubyeyi ko yanze kwiba agashaka icyo akora umuryango we urabaho ute? ntawanga kubaho neza, ba mubabarire.

Comments are closed.

en_USEnglish